skol
fortebet

Tanzania: Polisi yafashe Pasiteri asambanyiriza umwana mu irimbi

Yanditswe: Sunday 06, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi mu Ntara ya Ruvuma muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri w’imyaka 72 witwa Boston Chimalilo akekwaho gufatira ku ngufu mu irimbi, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri usanzwe ari uwo mu idini ryitwa Pentecostal Gospal Mission rikorera mu Karere ka Mbinga, akekwaho gufata ku ngufu uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Ruvuma, Simon Marwa Maigwa yatangarije Rastafrica ko “uyu mupasiteri yafashwe kuwa 1 Ukuboza 2020 mu bice birimo imva, ari mu bikorwa byo gufata ku ngufu uwo mwana w’umukobwa.”

Afande Maigwa ati “Abasamariya beza barimo gutambuka ni bo babonye uwo mupasiteri ari muri ako gace karimo irimbi arimo gusamabanya uwo mwana. Bahise batumenyesha, tumuta muri yombi.”

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yatangiye kuryamana na pasiteri mu mwaka wa 2019.

Ibitekerezo

  • Very sad!pastor is the role model in the eyes everyone .why pastor did that stupid activity?

    Mungu amsamehe kwa maajabu aliyoyafanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa