Mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania polisi yatangaje ko hari umugore wabyaye inkoko bityo ubu ikaba igiye kujyanwa muri laboratwari ngo hasuzumwe ikibyihishe inyuma.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kigoma, James Manyama avuga ko ibyabye bidasanzwe, ko bigomba gukorwaho iperereza. Ati ” Ibi ntibisanzwe mu bantu. Polisi izajyana icyo kiremwa muri laboratwari ya Leta kugira ngo hakorwe iperereza kuko ntekereza ko bidasanzwe.”
Afande Manyama nk’uko EATV ibitangaza, avuga ko uyu mugore yabyaye inkoko kuwa 5 Ukuboza 2020 mu kigo nderabuzima cya Uvinza kiri muri Kigoma.
Muganga Mukuru mu Ntara ya Kigoma, Dr. Simon Chacha avuga ko ibi bishobopra kuba byaratewe n’imyemerere y’umwijima cyangwa ikaba yarinjijwe mu nda y’umubyeyi.
Dr. Chacha avuga ko uyu mugore atari atwite ubwo yazaga kwa muganga gusa ngo ” Yavugaga ko ababara mu nda, bamupimye basanga harimo inkoko, bahita bamubaga ako kanya bayikuramo.”
Muganga Chacha avuga ko uyu mubyeyi yamaze kwangiririzwa imyanya myibarukiro ku buryo atakongera kubyara.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter