skol
fortebet

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima na nyina

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare nyuma yo kurokora uruhinja rwari rumaze gushyingurwa na nyina rukiri ruzima,wabikoze abitewe no gutinya ababyeyi be.

Sponsored Ad

Ubwo Ping Pong yageraga aho uru ruhinja rwari rumaze gushyingurwa,yamotse cyane ndetse yanga kuhava kugera ubwo nyirayo yaje kureba impamvu iri kumoka acukuye asanga ni uruhinja bahashyinguye ahita ahuruza abaturanyi barujyana kwa muganga rurarokoka.

Nyina w’uyu mwana ngo yari afite imyaka 15 y’amavuko ariyo mpamvu yahisemo kumwica amushyinguye ari muzima nyuma yo gutinya ko ababyeyi be bamumerera nabi bamuziza ko yabyaye akiri muto.

Abatuye mu gace ka Ban Nong Kham batabajwe nyuma yo kubona uru ruhinja,barujyana kwa muganga,ku bw’amahirwe basanga rukiri ruzima.

Usa Nisaikha nyiri iyi mbwa Ping Pong,yavuze ko yavunitse ukuguru nyuma yo kugongwa n’imodoka,ariko yanze kuyirukana kubera ubudahemuka igira ndetse ngo imufasha mu kazi ko kuragira inka ze.

Nyina w’uru ruhinja yahise atabwa muri yombi ndetse yashikirijwe ubugenzacyaha bumushinja icyaha cyo guta umwana no kugerageza kumwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa