skol
fortebet

Ubukwe bw’umugore muremure cyane kurusha umugabo we bwaciye ibintu hirya no hino

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Lilian Wawira Gatimu yaciye ibintu ku munsi w’ubukwe bwe n’umugabo we Ezekiel Mwangi Maina kubera ukuntu amuruta cyane mu burebure.

Sponsored Ad

Abakenya benshi bakwirakwije amafoto y’aba bombi ku mbuga nkoranyambaga ndetse banavuga amagambo menshi kubera ukuntu umugore arusha uburebure umugabo.

Madamu Wawira yabwiye abantu ati “Nakunze cyane umurava agira.”Ibi yabitangaje ubwo yari abajijwe icyo yakundiye Mwangi.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yashyingiranwe na Wawira w’imyaka 28 umurusha uburebure cyane nkuko byagaragaye mu mafoto.

Aba bombi bakoze ubukwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko batangiye gukundana guhera muri 2017 bahuriye mu bukwe bw’inshuti yabo.

Wawira yagize ati “Akimara kumbona,yahise ansaba nimero yanjye ya telefoni.Nahise mvuga nti uyu niwe mugabo wanjye.”

Nkuko byatangajwe n’aba bombi ,urukundo rwakomwe mu nkokora kuko ngo bahuye n’ibigeragezo byinshi by’umwihariko abagize umuryango w’umugabo batashakaga Wawira kubera uburebure bwe.

Wawira yabwiye BBC ati “Bakundaga kumubwira ko ndi muremure cyane ndetse ko nkuze cyane ku buryo namukubita.”

Wawira asanzwe ari umwigisha mu Bangilikani ahitwa Baringo mu gihe Maina ari umucuruzi.

Uyu mugore yanyomoje ibihuha byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga ko yemeye gushyingiranwa n’uyu mugabo mugufi kubera amafaranga menshi afite.

Ati “Iyo tuza kuba dufite amafaranga menshi twari kuba turi mu kwezi kwa buki I Dubai cyangwa Maasai Mara ariko ubu twibereye mu rugo.”

Uyu mugore yavuze ko urukundo akunda Mwangi rushingiye ku myitwarire ye n’uburyo amufata kandi ngo amwubaha nk’umuyobozi w’umuryango.

Ati “Biragoye ko Mwangi arakara,afite umutima mwiza,niwe muntu tubana singire icyo mbura.Arankunda cyane.Anyita umwana nubwo ndi muremure kumuruta.

Nk’abantu, dukunda gushwana ariko n’umugabo mwiza yanyigishije gusaba imbabazi.”

Umuryango wa Mwangi byageze nyuma bemera uyu mukazana ndetse bitabira ubukwe gusa aba bombi bemeza ko batakaje inshuti nyinshi.

Aba bombi bafashe umwanzuro wo kujya ku ruganda gukoresha igitanda na matela ndende ireshya n’uyu mugore ndetse ngo biyemeje kubyara abana 2 cyangwa 3.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa