Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ibintu byatuma abantu bashira ku isi mu gihe gito

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 28 July 2019 Yasuwe: 3801

Ku Isi dutuye magingo aya nibura habarurwa abantu 7,577,130,400 ku mibare iherutse gushyirwa ahagaragara, aba bantu bose babaho bamwe mu mudendezo abandi mu bibazo, ibituma abantu bapfa ahamo indwara, impanuka, ibiiza…Kurangira ku isi abantu babyumva mu buryo butandukanye, bamwe binabatera ubwoba , abandi bakumva ko bitazabaho ariko nyamara n’ubu birashoboka ko twakwemera ko umunsi umwe inyoko muntu yazimira burundu. Ariko se ni iki cyabitwemeza ?



Abantu benshi batekereza ko wenda imperuka y’isi ishobora guturuka ku bibuye binini bishobora kugwira isi nk’uko byandikwa mu bitabo bitandukanye cyangwa bigakinwa muri filime nyinshi ariko ibyarangiza isi bishobora no guturuka aha hakurikira:

Iruka ry’ibirunga ritunguranye

Mu mwaka wa 1815 ikirunga cyarukiye ku musozi wa Tambora mu gihugu cya Indoneziya cyahitanye abantu ibihumbi 70. Iruka ry’iki kirunga ryatumye ikirere cyuzura umwotsi, imirasire y’izuba igera ku isi iragabanuka bituma uyu mwaka witwa umwaka utagira icyi (impeshyi).

Ibi byatumye abantu benshi bakangarana bibaza ibibaye ,hari n’amakuru avuga ko hari abantu benshi bashobora kuba barahitanwe n’izindi ngaruka zaturutse ku iruka ry’iki kirunga. Icyakora ntavugwaho rumwe n’abanditsi b’amateka batandukanye.

Imihindagurikire y’ikirere

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ndetse n’ihuriro ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum) bigaragaza ko mu gihe nta cyakorwa ihindagurika ry’ibihe riturutse ku iyangirika ry’ikirere riri mu byatuma isi igana mu marembera muri uyu mwaka wa 2019.

Ubwoba bw’abashakashatsi bakorera iyi miryango bushingiye ku mirasire y’izuba yagera ku isi (isanzwe ifatirwa mu kirere) ikangiza byinshi ndetse no ku ibura ry’amazi ku isi, ibyazana n’amapfa n’inzara.

Umutingito uturutse ku iruka ry’ikirunga wangije byinshi muri Taiwan mu myaka yashize

Indwara z’ibyorezo ku isi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko ibyorezo bishobora kwiyongera uko ubwenge bw’abantu bugenda bwiyongera. Ibi byorezo bikaba byajyana ubuzima bwa benshi icyarimwe nk’ibyabaye mu myaka yashize n’ubu bikigaragara mu bihugu bitandukanye.

Aha twavuga nk’icyorezo cya Ebola cyahitanye benshi mu myaka ishize muri Afurika y’Uburengerazuba mu bihugu bya Liberia, Sierra leone na Guinea. Kuri ubu iki cyorezo gikomeje no guhitana abatari bacye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ntawakwibagirwa kandi icyorezo cya Yellow fever cyatwaye abantu benshi n’ibintu byinshi mu Majyepfo y’Amerika mu minsi ishize.

Muri 2019 ibi byago byishobora kugera ku batuye isi ?

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko ibi byago byagera ku batuye isi ku kigero kingana uku :

-Ibyorezo birimo nk’indwara bishobora kwibasira abatuye isi ku kigero cya 1.5 %

-Intambara zikoresheje ibitwro bya kirimbuzi byatwara ubuzima bw’abatari bacye bishobora kwibasira abatuye isi ku kigero cya 0.6 % muri 2019. Kuri iki kigero kandi izuba ryinshi rishobora kwangiza byinshi ku isi muri uyu mwaka .

-Kuruka kw’ibirunga bitandukanye nako ngo gukwiye guhangayikisha abantu ndetse bagahora biteguye cyane abatuye mu duce turimo ibirunga kuko ngo bishobora kuruka bikangiza byinshi muri uyu mwaka wa 2019 ku kigero cya 0.001 % nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ,OMS ribigaragaza.

Gusa birashoboka ko Guverinoma na za leta n’imiryango mpuzamahanga byagira icyo bikora bimwe muri ibi byago bigakumirwa nk’uko Sir David Attenborough umuhanga mu mateka akaba n’umunyamakuru w’umwongereza abitangaza.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo ukunda kwibira akagera kure cyane mu mazi yarokotse by’igitangaza...

Umunya Autriche witwa Herbert Nitsch ufite ubuhanga bwinshi mu kwibira...
19 November 2019 Yasuwe: 7431 0

Urukiko rwabwiwe ko Umwongerezakazi yapfuye bitunguranye ari gutera...

Urukiko rukuru rwa Auckland muri New Zealand rwabwiwe ko Umwongerezakazi...
19 November 2019 Yasuwe: 5799 0

Nigeria: Umuhungu w’umuyisilamu yateje impaka ndende ubwo yasengeraga ku...

Mu gihugu cya Nigeria haba agapingane hagati y’abakirisito n’abasilamu,havutse
15 November 2019 Yasuwe: 4213 0

Umugabo yakase amatwi umugore we amuziza kumuca inyuma

Umunya Kenya witwa Joseph Simiyu Wafula yatawe muri yombi ashijnjwa...
14 November 2019 Yasuwe: 3704 0

Umugabo n’abagore be 28 bafite abana 111 akaba agiye gushaka undi...

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka 53 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu...
14 November 2019 Yasuwe: 4972 1

USA :Inka 3 zatwawe mu nkubi y’umuyaga zabonetse ari nzima

Inka eshatu zari zatwawe zikava ku kirwa cyo muri leta ya Carolina...
14 November 2019 Yasuwe: 3517 0