skol
fortebet

Ubwoko bwo muri Sierra Leone bwikata iminwa mu gusenga ibigirwamana bwatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Ubwoko bw’abantu bo muri Sierra Leone bwitwa Soko Bana Poro bwaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ukuntu abagabo baho bikata iminwa n’ibyuma bityaye mu rwego rwo gushengerera ibigirwamana byabo.

Sponsored Ad

Amoko amwe n’amwe yo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika akunze kurangwa ahanini n’imigenzo ya kidini ndetse no gusenga ibigirwamana bitandukanye nkuko aba bantu Soko Bana Poro babigenza.

Ubu bwoko bw’aba poro bwo muri Sierra Leone bwashinzwe n’abimukira bo muri iki gihugu mu myaka igihumbi nyuma ya Yesu ndetse ngo bufite amashami muri Sierra Leone, Liberia, Guinea, no muri Cote d’Ivoire.

Buri mwaka ubu bwoko bukora imihango itandukanye bambaye masks mu rwego rwo kuramya no guhangana n’imyuka mibi ishobora kubagirira nabi.

Abayobozi babo bakuru nibo batangiza iyi mihango yo kubemerera kuvugana n’imyuka itandukanye kugira ngo ibafashe kwirukana inyatsi mu miryango yabo ndetse no guha icyubahiro imana zabo.

Bakora kandi imihango ibasaba kwihangana cyane aho bitera ibyuma mu nda no kwikeba iminwa bizeye ko bazarindwa ndetse bagakizwa n’imana zabo.

Abana b’abahungu bikebagura mu mugongo nk’ikimenyetso cy’amenyo y’abakurambere mu gihe abakobwa bikata ku myanya y’ibanga.






Ibitekerezo

  • aaaaah! nakumiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa