skol
fortebet

Uganda igiye gukoresha abakobwa bafite ibibuno binini mu kuzamura ubukerarugendo bwayo

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubukerarugendo muri Uganda yatangaje ko igiye kwifashisha abakobwa b’ikimero n’abafite ibibuno binini biteye amabengeza mu gukururira ba mukerarugendo kuza muri Uganda.

Sponsored Ad

Iyi minisiteri yavuze ko aba bakobwa bagiye kubagira ibikoresho byo gukurura ba mukerarugendo b’abagabo ndetse bizeye ko bizatanga umusaruro.

Minisitiri w’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda yabwiye Daily Nation ko bagiye gutoranya aba Miss bafite ibibuno binini kugira ngo babahe akazi aho bazatangaza abageze kuri final muri Kamena.

Yagize ati “Dufite abakobwa bafite uburanga bwakurura ba mukerarugendo.Ni kuki tutabakoresha mu kuzamura ubukerarugendo bwacu.”

Abakobwa benshi bafite ibibuno binini bahuriye n’abagiye gutegura aya marushanwa yo kureba abakobwa beza b’ikimero ndetse bafite ibibuno binini kuri hoteli yitwa Mestil Hotel bari kumwe na minisitiri Kiwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa