skol
fortebet

Uganda: Wa mugore wabyaye abana 44 ku myaka 36 yamaze kubona ubuvuzi bumufasha kutazongera kubyara [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi watangiye kubyara abana afite imyaka 12,hanyuma abyara abana 44 ku mugabo umwe ari mu byishimo byinshi by’uko abaganga babashije kumufasha kuboneza urubyaro burundu.

Sponsored Ad

Mariam wari ufite ikibazo kidakunze kubaho cya nyababyeyi ye nini ituma abyara abana benshi,yamamaye ku isi kubera ukuntu afite abana 44 ku myaka 36 gusa.

Ku myaka 40 nibwo Mariam yabashije kubona ubufasha bwo guhagarika kubyara nyuma y’aho yabishatse akiri muto bakamubwira ko byamugiraho ingaruka kubera nyababyeyi ye nini biteye ubwoba.

Mariam Nabatanzi yabyaye abana 2 inshuro 6,abyara abana 3 icyarimwe inshuro 4 hanyuma abyara abana 4 icyarimwe inshuro 3.

Uyu mugore amaze imyaka 4 arera aba bana wenyine kuko umugabo we yamutaye kuko ngo yara arambiwe kubyara cyane kwe.

Nyuma yo kubyara impanga inshuro zikurikiranya,Nabatanzi yagiye kwa muganga gusaba ko bamuha uburyo bwo kuboneza urubyaro amubwira ko gufata ibinini bimurinda gusama inda byamuviramo ibibazo bikomeye kubera nyababyeyi ye nini.

Nabatanzi yashyingiwe afite imyaka 12 ku mugabo wari ufite imyaka 40 n’ukuvuga ko yamurushaga imyaka 28.Uyu mugore yashatse mu rwego rwo guhunga mukase wamuroze inshuro nyinshi ntibimuhire.

Nabatanzi aheruka kubyara impanga 2 mu myaka 3 ishize ariko yari ahahuriye n’ibibazo kuko kubyara kwe bitagenze neza.

Dr Charles Kiggundu, umuhanga mu buzima bw’imyororokere ku bitaro bya Mulago i Kampala yavuze ko uyu mugore yari afite nyababyeyi yarekuraga amagi menshi agahura n’intangangabo bikamuviramo kubyara abana benshi.

Mariam yavuze ko abaganga bamaze kumufasha kuboneza urubyaro ku buryo atazongera kubyara ukundi.

Mariam Nabatanzi yagize ati “Nyababyeyi yanjye bayifungiye imbere.”

Uyu mugore akora akazi ko gutunganya imisatsi,gukora imitako no kugurisha ibyuma byatakaye kugira ngo abashe kugaburira abana be 38 asigaranye muri 44 yabyaye.Aba bana ba Nabatanzi barya nibura ku munsi ibiro 25 by’akawunga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa