skol
fortebet

Uganda:Yafashwe ari kubaga imbwa zo kugaburira abantu kuri pasika

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sadru Mustafa,wo mu Karere ka Mbarara muri Uganda yafashwe n’abaturanyi be ari kubaga imbwa ngo agurishe inyama zayo abakiriya be ku munsi wa pasika.

Sponsored Ad

Sadru Mustafa yafashwe n’abaturanyi be bo mu kagari ka Kisenyi haburaga amasaha make ngo Pasika ibe, ari kubaga izi mbwa kugira ngo azigurishe imiryango myinshi yiteguraga kugura inyama zo kurya ku munsi wa Pasika.

Bikekwa ko Sadru yakoranaga n’agatsiko k’abana b’inzererezi bamufashaga kwica imbwa,bakazibaga, barangiza bakazikwirakwiza mu maresitora atandukanye yo mu mujyi wa Mbarara.

Sadru yemeye ko yishyurwaga Amashilingi ya Uganda ibihumbi 30,000 na bamwe mu babazi bo mu mujyi kugira ngo ajye abashyira inyama z’imbwa nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Umuvugizi w’igipolisi cyo mu gace ka Rwizi witwa Samson Kasasira, yemeje ko uyu mugabo afungiye kuri Station ya Polisi ya Mbarara mu kugira ngo akorweho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa