skol
fortebet

Umudepite yeguye ku kazi nyuma yo kwiba umugati muri supermarket

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunya Slovenia witwa Darij Krajdic w’imyaka 54, yabaye icyamamare mu gukora amahano kubera kwiba umugati mu nzu iyicuruza kandi asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yeguye ku kazi nyuma y’aho iyi nkuru yo kwiba umugati wo mu bwoko bwa “Sandwich” muri imwe mu nzu y’ubucuruzi iherereye mu gace ka Ljubljana, muri Slovenia ibaye kimomo.

Nyuma yo gukwira hose nk’imvura,uyu mudepite yahisemo kwegura ku kazi ko kuba intumwa ya rubanda rwamuhundagajeho amajwi nkuko ikinyamakuru BBC cyabitangaje.

Depite Darij Krajdic yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko yakoze aya mahano kubera ko abacuruzi bo muri iri duka batamwakiriye neza,kuko yamaze iminota 3 ari aho yishyurira birangira ntawe umwakiriye ahitamo kwigendera.

Darij yavuze ko nta mukozi wamubonye ndetse ngo yagarutse kwishyura gusa yabaye cya gisiga cy’urwara rurerure abiteramo urwenya bagenzi be bo mu nteko ishinga amategeko bamuha urw’amenyo bimuviramo kwegura.

Kuwa gatatu w’iki Cyumweru nibwo Darij yaganirije iyi nkuru bagenzi be mu nteko baramwamagana ahitamo kwegura ku kazi ndetse asaba imbabazi rubanda ndetse na bagenzi bari bahuje inshingano.Yasubiye kwishyura uwo mugati yemera ko yibye.

Ibitekerezo

  • KWIBA ni icyaha kimwe no kwica,kubeshya,gusambana,etc...Ariko burya hari ibindi byaha abantu benshi batajya bamenya.Urugero,gukunda ibyisi ntiwite ku gushaka Imana,bizatuma abantu benshi babura "ubuzima bw’iteka".Soma 1 Yohana 2:15-17.Ndetse Imana ifata abantu bibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Nabyo bisome muli Yakobo 4:4 (shuguri,politike,etc...).Bene abo bose izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abashaka Imana gusa kandi bakayikorera.Soma Imigani 2:21,22.Bizagenda nkuko Imana yabigenje mu gihe cya Nowa.Harokotse abantu 8 gusa,muli Millions nyinshi z’abantu bari batuye isi.Nkuko Matayo 24:37-39 havuga,Imana yabahoye "kutita" kubyo Nowa yababwiraga.Biberaga gusa mu makwe,kurya,kunywa,akazi,etc...Iby’Imana bakabikuba na zero.Mujye muzirikana ibi tubabwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa