skol
Kigali
startimes

Umugabo akomeje guca ibintu hose nyuma yo gutakaza akayabo k’amafaranga bakamukuraho ibice by’umubiri we birimo n’amatwi

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 4 September 2020 Yasuwe: 6050

Umwe mu bagabo bakunda kwishushanya ku mibiri cyane ku isi (Extremely Tatto Lover) witwa Sndro wo mu gihugu cy’ u Budage yiyemeje gutakaza asaga ibihumbi bitandatu by’amayero kugira ngo umutwe we ugaragare nk’uko abyifuza.


Sandro ni umugabo wamenyekanye nka Mr Skull Face ku mbuga nkoranyambaga abifashijwemo no kwihindura uko agaragara. Uyu mugabo akunze guhamya ko kwihindura isura binyuze mu byo yishushanyaho cyangwa kwikuraho bimwe mu bice bigize umubiri we bimuha imbaraga ndetse bikanamwongerera icyizere muri we. Sandro w’imyaka 39 y’amavuko yatangaje ko nyuma yo kwikuzaho amatwi azakurikizaho amazuru ndetse n’imboni ze bakazihindura.

Mu myaka 13 ishize uyu mugabo Sandro yagiye yihindura umubiri we incuri zigeze kuri 17 aho yibagishije ururimi, ..Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mugabo yavuze ko umuntu yabonye kuri televiziyo muri 2007 ari we wamubereye imbarutso yo kujya yihindura nawe dore ko yagiye yihinduza impanga ye , ibiganza bye ndetse n’ahandi henshi ku mubiri we.

Sandro yizera ko uko agaragara byamubereye imbogamizi yo kuba yabona akazi ahariho hose cyangwa ngo kuba yabona umukunzi kimwe n’inshuti gusa ngo icyo yishimira nuko bimuha imbaraga n’icyizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati” Abantu benshi bagerageje kumbuza igitekerezo cyanjye cyo kuba nahindura uko impanga yanjye igaragara kimwe no kuba nakwikuza ho amatwi ariko narabyanze kuko njye ndi wa muntu ukunda gukora ibintu mu buryo bwanjye. Niba abantu bandeba ntacyo bintwaye sinambyitaho. Niba abantu bavuga ngo ‘ndi umusazi’ nzajya mbasubiza ngo ‘Murakoze’”.

Uyu mugabo yagiriye Inama abantu baba bifuza guhindura imibiri yabo kujya babyitondera ndetse bakanamenya ko babikoze mu gihe cya nyacyo kandi bakabikora bafite impamvu basobanura.

Ati “ Niba uri umutangizi muri ibi bintu, biragusaba kwitonda ukore ubushakashatsi, utekereze cyane kuri buri kimwe hanyuma ubihe igihe. Ikindi ntabwo ukwiye gukora ibintu kubera ko ushaka kwamamara ahubwo ubikore kuko bikuvuye ku mutima kandi ubona ntacyo bigutwaye kuko ugomba kuba wowe.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Umwijuto.com

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo wakoze umubiri cyane yashyingiranwe n’igipupe cyamuryohereje...

Umugabo wubatse umubiri cyane witwa Yuri Tolochko yaciye ibintu ku isi yose...
2 December 2020 Yasuwe: 6703 0

Umugore yagiye kwiba agezeyo abanza kwitekera inkoko n’umureti

Mu gihugu cya Australia, umugore utatangajwe amazina utuye mu Mujyi wa...
2 December 2020 Yasuwe: 2286 0

Umugore yiyahuye arapfa kubera ideni yari abereyemo itorero

Umugore witwa Ruth Akinyi wo mu gihugu cya Kenya yasanzwe mu mugozi ku...
1 December 2020 Yasuwe: 2170 0

Umukire yashyinguwe mu cyumba cye nkuko yari yabisabye mbere yo...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru itangaje y’umusaza w’imyaka 68...
30 November 2020 Yasuwe: 3257 0

Ibitangaje ku mugore waciye agahigo ko kugira ikibuno kinini ku isi...

Umugore witwa Mikel Ruffinelli 44 utuye Los Angeles muri USA yaciye agahigo...
30 November 2020 Yasuwe: 5159 0

Ubusinzi bukabije bwatumye umugore akubita umupolisi umugeri mu bugabo...

Umugore wari wasinze cyane mu Bwongereza yakoze amahano akubita umupolisi...
28 November 2020 Yasuwe: 3646 0