skol
fortebet

Umugabo arashinjwa gukubita umwana w’umugore we akamwica amuziza kunyara hasi

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’Umurusiya witwa Anton Proskurin w’imyaka 40, yatawe muri yombi azira gukubita umwana w’umukobwa w’imyaka 2 bikamuviramo urupfu amuziza kunyara hasi aho kunyara muri Po.

Sponsored Ad

Uyu mwana witwa Ksenia Dubrovina wari uw’umugore waherukaga gushakana na Anton,yakubiswe inkoni 40 mu mutwe n’ahandi,bimuviramo urupfu azira kunyara hasi mu nzu.

Uyu mwana akimara gukubitwa na se yabyimbye umutwe,nyina w’imyaka 25 witwa Zinaida Proskurina amubonye ubwoba buramutaha.

Zinaida Proskurina wari ku kazi ubwo yari yasigiye uyu mwana we uyu mugabo,yahamagaye imbangukiragutabara nyuma y’amasaha 24 ubwo umwana yananirwaga guhumeka.

Abatabazi bahise bahagera ariko basanga uyu mwana yapfuye ariko kubera ibikomere uyu mwana yari afite,bahise bahamagara polisi.

Uyu Proskurin yahise afungirwa iki cyaha cy’ubwicanyi yakoze muri Kamena umwaka ushize.

Ibizamini byakorewe uyu mwanya byagaragaje ko yakubiswe mu mutwe inshuro 20 hanyuma ahandi ku mubiri akubitwa inshuro 40.

Uyu mwana yishwe no kuvira imbere byatewe n’izi nkoni yakubiswe n’uyu mugabo utari se.

Zinaida yararize cyane avuga ko ababajwe nuko atabashije kurinda uyu mukobwa we wishwe n’uyu mugabo we wa kabiri.

Umushinjacyaha Aleksandr Kanaev yagize ati “Ubugome bwakorerwaga uyu mwana bwari bumaze amezi menshi.Ababyeyi be bamufataga nabi cyane bakamukubita buri gihe.

Muri Gicurasi 2019, Proskurin yakuruye nabi ukuboko kwe kuravunika.Yashakaga kumuhana kubera ko yari aguye hasi.”

Inshuti y’uyu muryango Roman yabwiye urukiko ati “Proskurin yakubise Ksenia mu nda yitura hasi ararira hanyuma nyina abibonye araseka.

Aba bombi baracyaburanishwa mu rukiko kubera kunanirwa kurera aho uyu mugabo nahamwa n’ibyaha byo kwica uyu mwana azafungwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa