skol
fortebet

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ubukwe bakoreye mu byondo bambaye imyenda idasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Jeremy n’umugore we Ahrielle bakomoka muri US, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bakoreye mu ikamyo inyuma,bambaye imyenda idasanzwe barangije bahita bajya kwivuruguta mu byondo bakirana.

Sponsored Ad

Bisanzwe bizwi ko umukwe n’umugeni bambara neza ndetse bakitegura neza ubukwe,ariko aba bantu baciye ibintu muri Leta ya Florida ntibigeze babigenza uko,ahubwo bigiriye muri pariki yuzuye ibyondo ya Redneck Mud Park iherereye mu gace ka Punta,bambikana impeta.

Aba bageni bombi bahuruje imbaga ndetse batangarirwa na benshi mu bababonye kubera ukuntu basaga nabi ndetse uyu mugeni we yakoze agashya kuko yari yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Aba bombi ntibigeze bajya gusezeranira mu rusengero ahubwo basezeraniye mu gikamyo bakodesheje cyari gitatseho umwenda w’umweru.

Uyu mugeni witwa Ahrielle asanzwe afite abana batutu ariko ntiyigeze ashidikanya gushyingiranwa n’umukunzi we mushya muri ubu bukwe butangaje.

Ikindi kintu cyatunguye benshi,ni uko nyuma yo kwambikana impeta bahise bajya kwishimira ibi birori bakirana mu byondo barivuruguta karahava.

Jeremy yabwiye abanyamakuru ko atari byiza kwizirika ku muco ahubwo buri wese agomba gukora ibyo ashaka mu buryo bwe ariyo mpamvu yahisemo gukora ubukwe muri ubwo buryo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa