skol
fortebet

Umugabo n’umugore bafashe ku ngufu umwana wabo bibyariye

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’ibanze rwa Mulange ruherereye mu majyepfo ya Malawi rwakatiye igihano cyo gufungwa umugabo n’umugore bazira gufata ku ngufu umwana wabo w’umukobwa bibyariye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki urukiko nibwo rwakatiye iki gihano uyu mugabo witwa Francis Makatanje n’umugore we witwa Annita Kampango.Nk’uko urukiko rubivuga,ngo aba bombi bakoze aya mahano tariki 31 Nyakanga uyu mwaka bagiye gusengera mu misozi y’ahitwa Mwanamulanje.

Ubwo bari muri iyo misozi,ngo Francis Makatanje yabwiye umugore we ngo Imana yamubwiye ko agomba gusambanya umwana wabo kugira ngo abashe kuba umukire nk’uko iyi nkuru ducyesha Faceofmalawi ikomeza ibisobanura.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko amaze kumva iki gitekerezo yaracyamaganye ariko ababyeyi be bakomeza kubimwemeza,bamutera ubwoba ko naramuka abyanze ari buhite aba umusazi.

Ubwo se yahise amufata amusambanya ku ngufu imbere ya nyina imbona nkubone nta n’isoni kugirango asohoze isezerano Imana yamuhaye.

Muri icyo gihe bari kubikora,bamubujije kugira uwo azabibwira ariko ntiyabumviye ahubwo yahise abibwira nyina wabo, nyuma nawe ahita ageza ikirego kuri polisi ya Namphungo.

Ubwo polisi yatangiye gukurikirana icyo kirego nibwo yahise ita muri yombi se w’uwo mukobwa ashinjwa gasambanya umukobwa we ku gahato.Ibi kandi bihanwa n’ingingo yi 138 mu gika cyayo cya mbere,iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu gihugu cya Malawi.

Nyuma yaho iperereza ryarakomeje biza kurangira na nyina nawe afashwe ahita atabwa muri yombi,nawe ashinjwa ubufatanyacyaha bwo gusambanya ku gahato umwana wabo bihanwa n’ingingo ya 21 (igika cya C) iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Malawi.

Umushinjacyaha wa Polisi SP Annock Fumbo yavuze ko aba babyeyi bari bagize amahirwe yo kubabaza umwana wabo bibyariye, ari nayo mpamvu bagomba guhanwa by’intangarugero.

Gusa aba bombi basabye imbabazi ariko umucamanza witwa Maruwasa yanzuye mu izina rya Leta avuga ko bagomba guhanwa nk’uko bikwiye.

Ubwo yahise akatira umugabo gufungwa imyaka 14 naho umugore amukatira gufungwa imyaka 10 bitewe n’uburemere bw’icyaha buri umwe yakoze.

Makatanje (umugabo) yafangiwe muri gereza ya Mkwapatira, mu gihe umugore yafungiwe muri gereza ya Khwalala.Izi gereza zose ziherereye ahantu hamwe mu karere basanzwe batuyemo.

Polise yihanije abandi bantu cyane cyane ababyeyi ndetse n’abarera abana kwirinda ibintu nk’ibyo ndetse inabasaba kuba aba mbere mu kugira inshingano zo kurinda abana ihohoterwa iryo ariryo ryose by’umwihariko abana b’abakobwa.

Ibitekerezo

  • Abantu benshi bakora "amahano" kubera gushaka UBUKIRE.Ba Nyamweru bo muli Tanzania bahora babica kubera gushaka UBUKIRE.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa