skol
fortebet

Umugabo n’umugore bafite abana 21 bagiye kubyara uwa 22 nyuma y’umwaka umwe bibarutse

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Sue Radford w’imyaka 44 n’umugabo we Noel w’imyaka 48 batuye ahitwa Morecambe muri Lancashire mu Bwongereza,batigishije isi nyuma yo gutangaza ko bagiye kwibaruka umwana wa 22 cyane ko nta mwaka urashira babyaye.

Sponsored Ad

Uyu muryango ufite abana benshi kurusha indi mu Bwongereza,wagarutsweho mu binyamakuru nyuma y’aho batangarije ku mugaragaro ko batahagaritse kubyara ariyo mpamvu biteguye guha ikaze umwana wabo wa 22.

Mu mashusho banyujije ku rubuga rwabo rwa You Tube,bavuze ko bategerezanyije amatsiko umwana wabo wa 22.

Muri aya mashusho aba babyeyi bashyize hanze,yatangiye bo n’abana babo berekeza kwa muganga kwisuzumisha inda y’uyu mwana wa 22.

Sue yagize ati “Twizere ko tuzamubona ageze ku isi.Twese turanezerewe.”

Aya mashusho yafashwe kuwa 29 Nzeri ubwo uyu mugore yari agiye kwipimisha inda ye y’amezi 3.

Aba babyeyi ntibigeze batangaza igitsina cy’uyu mwana, gusa batangaje ko azavuka muri Mata umwaka utaha wa 2020.

Bagize bati “Turishimye cyane.Haracyari urugendo rure ariko umwaka utaha bizaba ari byiza cyane.Dutegerezanyije amatsiko menshi kumenya igitsina cye.Ndiyumvamo ko ari umuhungu gusa tuzabasangiza uru rugendo rwose.

Aba babyeyi babana n’aba bana babo bose uko ari 21 mu nzu baguze mu myaka 15 ishize.Aba bana barara ku bitanda 10 biri muri iyi nzu ifite n’ubuvumo.

Umwana wabo wa 21 witwa Bonnie yavutse mu Ugushyingo umwaka ushize bemeza ko bagiye guhagarika kubyara ariko biyongeje uwa 22.

Noel na Sue bafite abana 21 barimo Chris w’imyaka 30, Sophie, 25, Chloe, 23, Jack, 22, Daniel, 20, Luke, 18, Millie, 17, Katie, 16, James, 15, Ellie, 14, Aimee, 13, Josh, 12, Max, 11, Tillie,9, Oscar,7, Casper,6, Hallie, 3, Phoebe, 2, Archie ufite amezi 18, Bonnie w’amezi 8.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa