skol
fortebet

Umugabo n’umugore bahisemo gukorera ubukwe bwabo mu nkambi y’impunzi bazamuye amarangamutima ya benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Gbede Senenge n’umugore we Joy bakoze benshi ku mutima kubera ukuntu bahisemo gukorera ubukwe mu nkambi y’impunzi bakishamana n’abari mu buzima bubi.

Sponsored Ad

Aba banya Nigeria banze gukora ubukwe nkuko abandi babigenza ahubwo bahitamo kujya kwifatanya n’impunzi ku munsi wabo w’ingenzi.

Ubu bukwe bwabereye mu nkambi yitwa IDP camp muri Leta yitwa Benue aho bivugwa ko aribwo bukwe bwa mbere buhabereye kuva yashingwa.

Amafoto y’ubukwe bw’aba bombi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho benshi mu bayabonye bashimiye byimazeyo umuryango wa Gbede Senenge n’umugore we Joy kubera iki gikorwa cy’urukundo.

Uyu mugabo Gbede Senenge yahoraga asura iyi nkambi agaha abantu ibikoresho bitandukanye ari naho havuye igitekerezo cyo kuzahakorera ubukwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa