skol
fortebet

Umugabo uherutse kwihindura nk’umukobwa kugira ngo atoroke gereza yasanzwe mu cyumba cy’imfungwa yapfuye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Clauvino da Silva uherutse gufatwa n’abarinzi ba gereza yigize nk’umukobwa ari gusohoka muri gereza, yapfuye bitunguranye nyuma yo gufatwa agasubizwa mu cyumba cy’imfungwa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yari afunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Abakuru ba gereza bavuze ko bisa nkaho Clauvino da Silva yaba yiyahuye.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abarinzi ba gereza bahagaritse Silva ubwo yageragezaga gusohoka muri gereza yiyoberanyije nk’umukobwa w’umwangavu.

Ifoto ye ya nyayo

Videwo imugaragaza yikuraho ikintu kimwe ku kindi ibyo yari yakoresheje mu kwiyoberanya – birimo igikanka gihimbano yari yishyizemo ndetse n’imisatsi y’imiterano yambarwa n’abagore – yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Silva wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yari mu gifungo cy’imyaka 73 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Ejo ku wa kabiri, abarinzi ba gereza ya Bangu 1 yo muri leta ya Rio de Janeiro – imwe mu zigize Brezili – ni bo bamusanze yapfuye.

Yari yimuriwe muri iyi gereza nyuma yaho umugambi we wo gutoroka uburijwemo.

Igitangazamakuru O Globo cyo muri Brezili cyatangaje ko yari afungiye mu kato kuva yakwimurirwa muri iyo gereza.

Silva yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yatahurwaga agerageza gutoroka gereza ya Bangu 3 yambaye ibirimo ‘isutiye’ (soutien-gorge), indorerwamo, ishati n’imisatsi y’imiterano y’abagore ngo akunde ase n’umukobwa we w’imyaka 19 y’amavuko wari wamusuye.

Ifoto ye yigize umukobwa

Abarinzi ntabwo bigeze bajijishwa n’uko kwihinduranya, nuko bafata videwo ya Silva yikuraho kimwe ku kindi ibyo yari yambaye ngo yiyoberanye.

Uwo mukobwa we wari wasigaye mu cyumba cya gereza ubwo se we yageragezaga gutoroka, ari gukorwaho iperereza hamwe n’abandi bantu umunani bashinjwa kurenga ku mategeko mu gufasha imfungwa kugerageza gutoroka gereza.

Mu mwaka wa 2013, Silva yari yahiriwe no gutoroka gereza ubwo yacaga yihuse ahanyura imyanda iva muri gereza y’ahitwa i Gericin. Nyuma yaho yaje kongera gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa