skol
fortebet

Umugabo umaze kubyara abana 150 hirya no hino ku isi ari mu byishimo by’uko yateye inda Abongerezakazi 3 mbere ya Noheli

Yanditswe: Wednesday 23, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Joe Donor,uzwiho guha intanga abagore bashaka kubyara no kubatera inda aho kuri ubu afite abana 150 bamukomokaho hirya no hino ku isi yatangaje ko ubu ari umubyeyi wishimye kubera ko mbere y’iyi noheli amaze gutera inda abagore 2 n’undi umwe yahaye intanga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 50 ukunze kuzenguruka hirya no hino atanga izi ntanga ndetse anatera abagore inda,amaze amezi 3 ahitwa Ilford mu bwongereza aho ngo yishimye cyane kuko yiteguye kuzabona abandi bana 3 bamukomokaho mu mwaka wa 2021.

Joe yavuze ko iyo ariyo mpano ikomeye yahawe kuri iyi noheli ndetse ngo ariwe mugabo wishimye muri izi mpera z’umwaka.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagarutse mu Bwongereza muri Nzeri ndetse abagore 15 bahise bamusaba ko yabafasha kubona abana yaba mu gutera akabariro cyangwa kubaha intanga.

Uyu mugabo yavuze ko 50 ku ijana by’abana yabyaye baturutse mu gutera akabariro ariko avuga ko abagore bose bamwifuza nta mafaranga abaca gusa ngo bamwishyurira itike y’indege.

Uyu mugabo ukiri ingaragu,nta mwana n’umwe muri aba 150 amaze kubyara abana nawe ndetse ngo afite intego yo gutera inda abagore benshi bashoboka ku buryo yazava ku isi amaze kubyara nibura abana 2,500.

Yagize ati “Gufasha abagore gutanga ubuzima n’impano iruta izindi.Niteguye kuzamuka uwo musozi ngaha buri mugore wese ubyifuza umwana w’inzozi ze.

Kuva nagera muri UK muri Nzeri nahuye n’abagore 15.Benshi muri bo ntibifuzaga ko dukorana imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zitandukanye zirimo abo bakundana ndetse n’abari abatinganyi.Biba byiza iyo bibaye karemano.

Batatu muri abo bagore twahuye twakoze imibonano mpuzabitsina kandi ubu baratwite.Nta n’umwe ujya umbwira nyuma ko yabyaye.

Kuva nagera mu Bwongereza,nagiye Wales, Hull, Birmingham, Portsmouth na Kent.Numva arinjye mugabo w’umunyamahirwe kurusha abandi bose ku isi kuko mfasha abagore kubona icyo bakeneye.Narishimye cyane kumva ko abagore 3 twahuye batwite.Nta mpano ya noheli iruta iyo.”

Uyu mugabo yavuze ko Covid-19 itamugizeho ingaruka kuko ngo nibura buri mwaka atera inda abagore 10 bikaba ngo byaramukundiye.

Ati “Nishimira kubona abana banjye bavutse kuko abenshi tuba dusa.Nta mafaranga nkura mu gutanga intanga uretse gusa kwifashiriza abantu gusa.”

Joe amaze kuzenguruka America, Argentina, Ubutaliyani, Singapore,Philippines na UK yose atanga intanga.

Uyu mugabo yagize ati “Mfite abana hirya no hino ku isi gusa benshi bavuga ko bashobora kuzashyingiranwa kubera ko abagore bamwe ntibahura n’ababahaye intanga.Natangiye gutanga intanga zanjye muri 2008 kandi buri mwaka mbyara abana basaga 10.Ndashaka kubyara abana 2500.Nzakomeza gutanga intanga no gutera inda abagore kugeza mu myaka 90 yanjye.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa