skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 64 wapfuye apima ibiro 38 kubera inzara n’uburwayi yababaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Stephen Smith w’imyaka 64 ukomoka mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza yababaje benshi kubera uburwayi yarwaye bwatumye ananuka cyane bikagera ubwo asigara apima ibiro 38.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari umaze igihe arwaye uburwayi bukomeye,yapfuye kuwa Mbere w’icyumweru gishize nyuma yo gushonga agasigarana ibiro 38 gusa.

Mu mwaka wa 2017 nibwo abashinzwe gutanga akazi no gutanga ikiruhuko cy’izamubukuru,babwiye Smith ko ameze ndetse akwiriye gushakisha akazi,ariko byarangiye apfuye.

Uyu mugabo wagowe cyane n’ubuzima,yaryaga amapawundi 67 ku cyumweru,bimuviramo kunanuka cyane ndetse uburwayi bwa pneumonia yari afite buramuganza cyane.

Smith yajyanwe kwa muganga mu mwaka wa 2017 arembye cyane,birangira abaganga bamusezereye ndetse n’ikigo gishinzwe gutanga akazi na pansiyo kimubwira ko ameze neza ku buryo yashaka n’akazi agakora.

Uyu mugabo Smith yari arwaye indwara nyinshi zidakira ndetse nkuko byatangajwe n’abamuzi ngo yarushijeho kuzahara cyane ubwo yimwe ubufasha na Leta y’Ubwongereza akajya kuzuza impapuro z’abashomeri bahabwa amapawundi 67 ku Cyumweru ataramufashije kubona ibyo yari akeneye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa