skol
fortebet

Umugabo waciwe igitsina na Kanseri yatangaje agahinda afite katumye azenguruka isi ashaka uko yabona ikindi

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka London mu Bwongereza witwa Richard Stamp afite agahinda kenshi ko kuba yararwaye kanseri igatuma bamuca igitsina ariyo mpamvu akomeje kuzenguruka isi ashaka uko yagura ikindi cyangwa se akabona umuganga wamufasha kongera kukibona.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri gukubita hirya no hino mu ma Laboratwari akuza imyanya y’ibanga hifashishijwekongera imisemburo, kugira ngo yongere kubona ubugabo bwe,yavuze ko gucibwa igitsina byamuviriyemo gutakaza umugore we bari babyaranye kabiri.

Uyu mugabo yatangiye kumva uburibwe mu gitsina cye ariko kimwe n’abandi bagabo bamwe ntiyabyitaho avuga ko bizashira kandi ari kanseri yarwaye iri kugenda ikura.

Uku kudaha ibintu agaciro byatumye mu mwaka wa 2018 bamuca igitsina kubera kanseri cyari cyarwaye.Umukunzi we nawe yahise amuta arigendera.

Abaganga babwiye uyu mugabo w’imyaka 54 ko bamuciye igitsina mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe.

Richard usanzwe ukora mu bijyanye n’imyidagaduro yabwiye abanyamakuru ko ari gushaka aho bamuvura bakamusubiza igitsina cye akongera kuba umugabo nk’abandi.

Muri filimi mbarankura yaciye kuri Channel 5,Richard yariraga ubwo yavugaga ku mubano mubi yagiranye n’uwahoze ari umukunzi we Angie,ubwo yari arwaye iki gitsina na nyuma yo kugikuraho.

Uyu mugabo wari ufite abana 2 ku mugore bahoze bakundana yagize ati “Angie twari tumaranye imyaka 2 ubwo kanseri yanjye yavumburwaga.”

Yavuze ko yangaga gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko abagwa kuko yababaraga cyane iyo yayikoraga.

Ati “Iyo ninjizaga igitsina cyanjye mu cy’umugore nararibwaga cyane,bituma ntangira kwiheba.Nahisemo kubireka.”

Ubwo yari mu biruhuko muri Cambodia,Richard yagize ikibazo ku gitsina cye biba ngombwa ko yiyemeza kujya kwivuza mu mezi 2 yari gukurikiraho.Yaje kwivuriza muri Australia ari naho yakoraga.

Muganga Dr Cox yamubwiye ko agomba gucibwa igitsina cye cyose kuko cyafashwe na kanseri.Yagarutse mu Bwongereza kwivuriza ahandi bamubwira ko nubwo gukata igitsina cyose ari byiza ariko ngo atabishaka bamukata igice kimwe kigasigara.

Uyu mugabo yagize ati “Mbere y’uko bankata igitsina naratekereje ngo reka niruke.Nyuma ndibaza nti se ndiruka njya he ko nimbireka nshobora gupfa.Byakumvikana nk’ubusazi uramutse udahangayitse kuko kubaho nta gitsina bituma wibaza uwo uriwe.Mbere y’aho nari umugabo uhangayitse,wifanira ikipe ya Arsenal,umubyeyi w’abana babiri wikundira kwisangirira inzoga n’abagenzi be.”

Uyu mugabo yavuze ko yishimira ko akigira ubushake bwo gutera akabariro ariko abagore batajya bamwumva iyo avuze ko nta gitsina agira ndetse ubu akomeje guhiga uko yakibona.

Ati “Ndi gushakisha ngo ndebe ko isi yambonera yampa icy’igikorano cyangwa se icyakujijwe muri Laboratwari.Ngiye kongera kwiremesha [kwivuza] kandi bizatangira muri Gashyantare.”

Uyu mugabo ngo yamaze guhura na Prof David Ralph wo muri University College Hospital i London kugira ngo amufashe kubona igitsina gishya azabona mu kubagwa inshuro 13.

Abaganga bazakata inyama ze zo ku kuboko no ku kibuno hanyuma bazihuze bashyiremo n’agatiyo korohereye kazashyirwa mu gice cy’umubiri cya Scrotum hanyuma azongere gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa