skol
fortebet

Umugabo waciwe ukuguru n’imashini ivanga sima yateye benshi agahinda

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

Umufundi witwa Sebastian Glyda w’imyaka 27 ukomoka mu Bwongereza, yamaze ibyumweru 3 muri coma ndetse acibwa ukuguru nyuma yo kugwa mu mashini ivanga sima imufata uku kuguru.

Sponsored Ad

Uyu mufundi yamaze amasaha 2 ari mu buribwe bukabije nyuma yo kugwa muri iyi mashini ivanga umucanga yamufashe ukuguru abashinzwe ubutabazi bakarwana no kumukuramo.

Glyda yagize ati “Amaraso yari ahantu hose ndetse ukuguru kwanjye kwari kwafashwe.Imashini yaje kundekura mpabwa imbago zo kumfasha kugenda.”

Uyu mugabo yabazwe inshuro 10 mu bitaro bya St Mary’s Hospital, mu mujyi wa London ndetse nyuma yo kumara ibyumweru 3 muri Coma yabwiwe inkuru mbi ko ukuguru kwe kwaciwe uhereye munsi y’ivi.

Sebastian yatakaje ibiro 32 muri ibi byumweru 3 yamaze mu bitaro bingana na 30 ku ijana y’ibiro yari asanzwe afite.

Nyuma y’ukwezi kumwe uyu mugabo aciwe ukuguru yatunguranye agaruka muri Gym ndetse ngo yakoraga siporo yo guterura ibiremereye.


Ibitekerezo

  • Ibihumbi by’Abafundi barapfa cyangwa bakamugara buri mwaka.Kimwe n’abandi ba techniciens (electricians,mecanics,etc...).Gusa nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abamugaye bazakira burundu nkuko Yesaya 35:5,6 havuga.It is a matter of time.Ariko iyo paradizo izababwamo gusa n’abantu bumvira Imana gusa kandi bakayishaka bashyizeho umwete,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa