skol
fortebet

El Chapo umwami mu gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe igifungo cya burundu n’imyaka 30

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Joaquin Guzman wamamaye nka El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Mexico yakatiwe gufungwa burundu hiyongeyeho imyaka 30, kabuhariwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza nkana ibitemewe mu gihugu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 62, muri Gashyantare yahamijwe n’urukiko rw’i New York ibyaha 10, birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu.

Muri 2015, yaravuzwe cyane ubwo yatorokaga gereza yo muri Mexique aciye mu muferege wo munsi y’ubutaka wacukuwe kugera aho yari afungiye ngo azabashe gucika.

Nyuma yaje kongera guhigwa bishyizwemo imbaraga na Leta zunze ubumwe za Amerika, yarafashwe maze mu 2017 yohererezwa Amerika.

Yahoze ari we utegeka itsinda rigari ryitwa ‘Sinaloa cartel’, abategetsi bavuga ko ari ryo rinini cyane ryoherezaga ibiyobyabwenge muri Amerika.

Mu rubanza rwe, abatangabuhamya bavuze ko El Chapo yakoreye iyicarubozo abantu bose bahanganaga n’iri tsinda rye.

Asemurirwa n’umusemuzi ejo kuwa gatatu mbere yo gusomerwa, Guzman yavugiye mu cyumba cy’urukiko ko aho afungiye muri Amerika yahahuriye ‘n’iyicarubozo ryo mu ntekerezo, mu mutwe no mu mbamutima ze amasaha 24 ya buri munsi”.

Yashinje kandi abacamanza kubogama mu rubanza rwe no kurwitwaramo nabi.

Gufungwa burundu nicyo gihano gito cyashobokaga ku byaha uyu mugabo yaregwaga. Imyaka 30 yacyongeweho umucamanza avuga ko ari iyo gukoresha imbunda atabyemerewe n’amategeko.

Yategetswe kandi kwishyura ihazabu ya miliyari 10 z’amadorari ya Amerika (asaga tiliyari 10 y’u Rwanda).

Abashinjacyaha bavuze ko Guzman azakorera igihano cye inyuma ya za “toni z’ibyuma”, bashaka kuvuga muri gereza irindwa cyane ya Colorado.

Ntabwo byahise bimenyekana neza niba Guzman ajuririra iki gihano yahawe.

Ibitekerezo

  • Uyu yari Umwami w’Ibiyobyabwenge.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zitwa Drug Cartels zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa