skol
fortebet

Umugabo wari munini yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yatakaje ibiro 114

Yanditswe: Sunday 27, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Brock Carrow w’ahitwa Pembroke Pines muri Florida,yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yagabanyije ibiro ku buryo butakaje kuko mu biro 234 yari afite aherutse kugabanyamo 114.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri mu byishimo bidasanzwe,yavuze ko nyuma y’inama yahawe n’umwe mu basirikare ba Amerika yafashe umwanzuro wo kujya atwika calories 5,500 buri munsi biza kurangira ibiro bye bigabanutse cyane n’inda ye yakururukaga arayibagisha.

Uyu mugabo w’imyaka 36 yavuze ko nyuma yo kubura nyina umubyara muri 2006 yahise atangira kurya cyane kugeza ubwo yagize ibiro byinshi cyane.

Uyu mugabo yavuze ko uko yagendaga yongera ibiro byatumye ubuzima bwe buba bubi cyane niko gushaka uko yatangira kugabanya ibiro agabanya kurya cyane.

Uyu mugabo avuga ko ubuzima bwe bwangiritse ubwo yirohaga mu kunywa inzoga,kurya cyane no kujya muri bandi icuranga umuziki.

Yagize ati “Ndabyibuka buri munsi niyongeraga ibiro cyane.Umunsi nafashe icyemezo cyo kugabanya ibiro,nasomye mu kinyamakuru cyavugaga ku musirikare ukomeye muri Navy Seal witwa David Goggins watakaje ibiro byinshi.Nafashe umwanzuro wo gukora ubushakashatsi kuri we nuko yabigenje.

Najyamye ku buriri ntekereza ku myanzuro 3 irimo uwo gukomeza kurya cyane kugeza mfuye,kwiyahura cyangwa guha ubuzima bwanjye icyerekezo.Nahisemo uwa gatatu.

Nahise ntangira gukora ubushakashatsi,ngabanya kurya ibiryo bimwe na bimwe birimo n’isukari.Nahaye akazi abatoza batandukanye kugira ngo bamfashe kugabanya ibiro.

Nahise nanjye niha gahunda yo kwiga indyo itantuma mbyibuha.Najyaga muri Gym buri gihe kandi ngakora imyitozo ihagije.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa