skol
fortebet

Umugabo wari ugiye gupfira mu mpanuka y’imodoka yashyingiranywe n’umuganga wamuvuye

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Nigeria witwa Anthony T-Man yakoze benshi ku mutima ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Facebook amafoto y’ubukwe bwe n’umugangakazi witwa Vivian wamuvuye ubwo yari hafi gupfa kubera impanuka ikomeye yakoze.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ngo yari agiye gutakaza ubuzima bwe nyuma y’impanuka ikanganye yagize yatumye ajya kwa muganga ahamara igihe kinini yitabwaho n’uyu mukobwa waje kumubera umugore.

Anthony ngo yaboneye urukundo mu bihe bibi cyane ubwo ubuzima bwe bwari bugiye kurangira ariyo mpamvu yakozwe ku mutima nibyo uyu mugangakazi yamukoreye bikarangira yiyemeje kumwambika impeta y’urudashira.

Anthony yamaze amezi menshi aryamye mu bitaro ndetse ngo yabazwe kenshi kubera ingaruka zikomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze.Vivian yitaye cyane kuri uyu mugabo birangora bakoze ubukwe.



Ibitekerezo

  • Mbega byiza.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

    Twebwe Abahamya babaYehova twemera Polygamy kuko ntacyo itwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa