skol
fortebet

Umugabo winjiye mu cyumba cy’umwamikazi w’Ubwongereza rwihishwa yaciye ibintu kubera ibyo yatangaje

Yanditswe: Thursday 12, Nov 2020

Sponsored Ad

Umwongereza witwa Michael Fagan,wamenyekanye cyane kubera guca mu rihumye abarinzi ba Buckingham Palace akinjira mu cyumba cy’umwamikazi w’Ubwongereza ndetse akicara ku buriri bwe,yavuze ko atabyicuza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe asiga amarangi ndetse akanarimbisha ibyumba,ari mu bagabo bake babashije kwinjira mu cyumba cy’umwamikazi adasabye karibu ndetse yicara ku buriri bwe.

Uyu mugabo w’imyaka 70 winjiye muri iki cyumba nyuma yo kubona idirishya ryacyo rifunguye agasimbuka,yavuze ko yisanze ari kugenda wenyine muri koridori ndende yo muri iyi nyubako kugeza ubwo yafunguye iki cyumba cy’umwamikazi arinjira.

Uyu mugabo yasanze umwamikazi aryamye mu cyumba cye ndetse ngo bahuje amaso banagirana ikiganiro.

Uyu Fagan yabwiye The Telegraph ati “Hari abantu benshi bapfukamiye umwamikazi ariko hari na bake cyane bicaye ku buriri bwe bagirana ikiganiro.

Uyu mugabo utuye ahitwa Islington, mu majyaruguru ya London yakomeje ati “Nafunguye amarido,umwamikazi ahita ambona arambaza ati “Uri gukora iki hano?.Yamvugishije mu ijwi risanzwe.Yahise agenda arambwira ati “Ndagaruka hano mu munota umwe.”

Uyu mugabo yavuze ko umwamikazi w’imyaka 94 yahise ava mu cyumba cye hashize akanya yumva umuntu yinjiye amuzaniye icyo kunywa.

Paul Whybrew urinda umwamikazi niwe winjiye mu cyumba asohora hanze Micheal Fagan ndetse ngo yahise amuha whisky mbere yo kumushyikiriza abarinzi b’ingoro y’umwamikazi.

Uyu mugabo utavuze impamvu yinjiye muri Buckingham Palace,akagera no ku buriri bw’Umwamikazi,yemeje ko atewe ishema no kuba inkuru ye izahora ivugwa mu mateka.

Nyuma yo gufatwa,Bwana Fagan ntiyigeze ahanirwa kwinjirira umwamikazi kuko mu mwaka wa 1982 byabereyemo icyo kitari icyaha.

Inkuru y’uyu mugabo igiye gukinwamo Filimi izasohoka mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa