skol
fortebet

Umugabo wo mu Buyapani afite abana 35 na babyara be 25 ariko bose ntawe bya nyabyo urimo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu Buyapani washinze kompanyi ikodesha ababyeyi, abavandimwe cyangwa inshuti, yabwiye BBC ko ubu amaze kugira abana 35 n’abamwita abavandimwe cyangwa babyara be 25, ariko bose nta we bya nyabyo urimo.

Sponsored Ad

Yuichi Ishii afite kompanyi yitwa “Family Romance”, uyigannye akaba abasha gukodesha uwo yita umubyeyi, umuvandimwe, inshuti cyangwa undi mwene wabo ashaka mu gihe cy’amasaha ane ku munsi.

Ubu amaze kugira abakozi 2200 bakora akazi kabo nka ba nyina cyangwa se w’umuntu, umuvadimwe, umubyara, nyogokuru cyangwa sogokuru bitewe n’uwo umukiriya adafite kandi yifuza.

Iyi kompanyi yayishinze mu myaka icumi ishize kubera ibibazo byo gutana kw’ingo, kubura ababyeyi kw’abana, kubura inshuti n’ibindi bibazo bituma abantu bakenera abo bifuza ntibabone.

Byarihuse cyane kubona abakiriya, ubu Yuichi Ishii wenyine akaba afite abana 35 abereye “Papa” na bene wabo (abavandimwe, ababyara, abo abereye se wabo…) bagera kuri 25.

Si iby’ukuri ariko birakomeye

Avuga ko yagize igitekerezo ubwo hari inshuti ye yagombaga kwandikisha umwana mu ishuri ry’incuke ikabura uko ibigenza kuko umwana bamwandika gusa yazanye na se na nyina. Iyi nshuti ye yari yaratanye n’umugabo maze yiyemeza kuyiherekeza.

Agira ati: “Nabwo byaranze kuko tugezeyo byagaragaye ko umwana atamfata nka se. Ni bwo nahise ntekereza ko hari abantu bakeneye ‘umuryango’”.

“Nubwo mba ntari we, ariko muri icyo gihe cy’amasaha bankodesheje rwose nitwara nk’umubyeyi cyangwa inshuti ku kigero uwankodesheje abishakaho”.

Kompayi ye ikodesha umuntu bitewe n’icyo ashaka, mu bakozi bayo bakamurebera uwo bajya gusa, kungana cyangwa kwitwara kimwe.

Abantu bafite ikibazo cyo kubura umubyeyi, inshuti, mwene wabo n’abandi, bagana kompanyi ye bagakodesha uwo bashaka mu gihe cy’amasaha nibura ane ku munsi.

Agira ati: “Tubaganiriza nk’umuntu babuze bari gushaka kuba bafite iruhande rwabo, tukajyana guhaha, kureba sinema, gutembera, tukajyana umwana ku ishuri… n’ibindi”.

Avuga ko hari n’abaza gukodesha umuntu bashaka ko aza mu birori byabo nk’umubyeyi, sogukuru cyangwa nyogokuru, umuvandimwe cyangwa inshuti.

‘Papa’ ni we muntu ukenerwa na benshi

Buri mwaka, mu Buyapani habarurwa gatanya zigera ku bihumbi 200, imiryango igasigara iyobowe n’umubyeyi umwe.

Mu kazi kabo, avuga ko abakiriya benshi baza bashaka ‘Papa’.

Ishii avuga ko hari ababa bashaka umugabo utuje utavuga menshi, hakaba n’ababa bashaka umugabo w’igitinyiro n’igitsure, uvuga indimi runaka. Ati: “Tugerageza guha buri wese uwo ashaka”.

Ibi babikora ari akazi, ariko Ishii avuga ko iyo bigeze igihe cyo gutandukana bigorana kuko nk’abana baba bamaze kubiyumvamo nk’ababyeyi babo koko.

Ibi bikaba ari yo mpamvu kompanyi yabo ihorana abakiriya kuko nka we gusa afite abana 35.

Abakiriya be kuko ari benshi, bose ntabwo abibuka buri gihe. Biba ngombwa ko agira aho abandika n’ibyo baganira n’amazina y’amahimbano yabo kugira ngo adasubiza inyuma uwo bagiye kuganira.

Ni akazi nta birenze ibyo

Ishii avuga ko aka kazi gatuma ahora ahuze cyane kuko atajya anagira ibiruhuko nk’abandi.

Ati: “Igihe cyanjye bwite ni hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda z’igitondo uko naba naniwe kose. Icyo ni cyo kiruhuko cyanjye, ndyama amasaha atatu ku munsi”.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko, nta mwana we nta n’umugore afite. Kubera aka kazi avuga ko nta n’igitekerezo cyo kubashaka afite.

Agira ati: “Ese abana ‘banjye’ babyakira bate bumvise ko nashatse umugore nkaba mfite abana banjye bya nyabyo? Nanjye byantera ubwoba ko nshobora kujya mbabona nk’abakiriya bikivanga byose”.

Ishii avuga ko akazi kabo gafite imipaka bitewe n’icyo umukiriya ashaka, gusa bafite itegeko ko abakozi be badashobora gusomana cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina n’abakiriya kuko bitari muri serivisi batanga.

Umukiriya yishyura amayeni 20000 (agera ku mafaranga 160000 y’u Rwanda) mu gihe cy’amasaha ane, kongeraho gutwara uwo yakodesheje no kumugaburira.

Serivisi zitangwa n’iyi kompanyi ye ya “Family Romance” zituma nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa