skol
fortebet

Umugabo wogoshaga Cristiano Ronaldo yasanzwe muri Hotel yapfuye

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuhanga mu kogosha no gutera ibirungo witwa Ricardo Marques Ferreira wogoshaga rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,yasanzwe muri Hotel yo mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi yapfuye, kuwa Gatanu w’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu mugabo nawe ukomoka mu gihugu cya Portugal,mu gace kamwe na Cristiano Ronaldo ka Madeira,yishwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu mujyi wa Zurich.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu hafi saa munani z’ijoro nibwo umukozi w’isuku yo mu mujyi wa Zurich yabonye umurambo w’uyu mugabo ahita ahamagaza inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zikore iperereza.

Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu Ricardo Marques Ferreira yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze ifoto ari gutunganya umusatsi wa Cristiano Ronaldo.

Umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu gitanda cy’icyumba cya hoteli yararagamo yatewe icyuma inshuro nyinshi.Nta ntwaro n’imwe y’uwishe uyu mugabo yabonetse muri iki cyumba.

Amakuru avuga ko abantu batandukanye bahamagaye abashinzwe umutekano w’iyi hoteli bababwira ko mu cyumba cy’uyu mugabo harimo urusaku rwinshi.

Uyu Ricardo Marques Ferreira yari amaze imyaka 2 aba mu gihugu cy’Ubusuwisi ndetse ngo yari amaze icyumweru aba muri iyi hoteli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa