skol
fortebet

Umugabo yaciye igitsina cya mugenzi we amuziza gutereta uwahoze ari umugore we

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Alex Bonilla w’imyaka 49 ukomoka muri Leta ya Florida muri USA, yakoze amahano ubwo yinjiraga mu rugo rw’uwahoze ari umugore we,akata igitsina cy’umugabo mushya bari batangiye gukundana yirukanka mu muhanda agifashe mu ntoki.

Sponsored Ad

Abashinzwe umutekano batangaje ko uyu Bonilla yinjiye muri uru rugo ahita atunga uyu mugabo imbunda ndetse amubwira ko niyibeshya agatera amahane aramurasa,niko guhita amuzirika ku giti arangije afata umukasi munini ahita amukata igitsina aracyirukankana.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo uyu Bonilla yagaragaye mu mujyi afashe iki gitsina cya mugenzi we yari amaze gukata,birangira polisi imwirutseho imufatira ahitwa Alliance Dairies aho asanzwe akorera,imuta muri yombi.

Polisi yasohoye raporo ivuga ko uyu Bonilla yarwariye inzika uyu mugabo yakase igitsina,ubwo yamufatanaga n’uyu wahoze ari umugore we bari gusambana mu ri Gicurasi uyu mwaka niko gupanga uko yazamuca igitsina.Bonilla yakatiye igitsina cy’uyu mugabo imbere y’abana bato babiri bari muri uru rugo.

Bonilla yari asanzwe ahigwa na polisi kubera ibyaha bitandukanye yakoraga birimo guhohotera abantu yitwaje intwaro,gufata ku ngufu,guhohotera abana n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Egoko. Ubanza gusambanya umugore wundi bikomeye. Nuko abanyamategeko batajya babyitaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa