skol
fortebet

Umugabo yafashwe ari gusambanyiriza umugore mu cyumba babikamo amasanduku yo gushyinguramo

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Christopher Grimes ushinzwe ibijyanye no gushyingura yafashwe ari gusambanyiriza umugore mu cyumba babikamo amasanduku yo gushyinguramo bamwirukana igitaraganya.

Sponsored Ad

Abakozi bo kuri iyi nzu ibikwamo amasanduku baguye kuri uyu mugabo ari gusambanyiriza mugenzi wabo muri kimwe mu byumba byayo,niko guhita babaregera ubuyobozi bubirukana ku kazi bombi.

Uyu mugabo w’Umwongereza wari usanzwe ashinzwe ibijyanye no gutegura ibijyanye no gushyingura yari asanzwe akundana n’uyu mugore wakoraga muri iyi nzu ibikwamo amasanduku ashyingurwamo bituma ajya kumusura bafatwa bari gusambanira muri iyi nzu.

Grimes w’imyaka 64 yemeye ko yakoze ibidakwiriye agasambanira n’umukozi mu nzu yabikwamo amasanduku yo gushyinguramo bituma asezererwa we n’uyu mugore basambanaga.

Ikigo cya Hamilton & Marshall Funeral uyu mugabo yakoreraga cyatangaje ku rubuga rwacyo ko cyamwirukanye kubera ibikorwa bigayitse by’ubusambanyi.


Grimes yafashwe ari gusambanira n’umugore muri iyi nzu ibikwamo amasanduku ndetse bahogereza imirambo mbere yo kuyishyingura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa