skol
fortebet

Umugabo yahanutse ku manga ya metero 30 ari kwifata ifoto arokoka by’igitangaza

Yanditswe: Monday 03, May 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 28 yarokotse urupfu by’igitangaza ubwo yari ahagaze ku manga ya metero 30 ari kwifata ifoto[selfie] hamwe n’inshuti ze ahitwa Dorset ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa agwa mu mazi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wahanutse kuri iyi manga agwa mu mazi gusa yagize ibikomere byatewe no kugwa ahantu habi niko kujyanwa kwa muganga vuba na bwangu.

Abamutabaye bavuze ko yaguye mu mazi akamanuka akagera hasi ariko ku bw’amahirwe agatabarwa akiri muzima.

Uwitwa Ian Brown,ushinzwe ubutabazi akoresheje amato yagize ati “Mu by’ukuri siniyumvisha ukuntu akiri muzima.Yamanutse agera hasi mu mazi Yagize amahirwe kuba yagize ibikomere byoroheje.

Ari kumva kandi ameze neza ari kuvuga.Yakomeretse byoroheje.”

Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatandatu ubwo uyu mugabo yari kumwe na bagenzi be batanu bari kwifotoreza kuri iyi manga.

Umwe mu bari aho hafi yavuze ko uyu mugabo yahanutse bamaze kumugira inama we na bagenzi be ko ahantu bahagaze ari habi bashobora gukomeka.

Umwe mu bamubonye agwa yavuze ko yakagombye kujya kugura itike mu mukino w’urusimbi kuko ngo ari umunyamahirwe menshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa