skol
Kigali
startimes

Umugabo yahishuye uko yasambanyije abagore 50 akoresheje amayeri

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 January 2021 Yasuwe: 8299

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria witwa Shina Adaramola yemereye polisi ko yasambanyije abagore 50 akoresheje amarozi ndetse yiba n’ingo 100 zo mu gace atuyemo ka Ijare muri Leta Ondo.


Uyu mugabo yameye ibi byaha byose nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi yo muri Ondo nyuma yo gufatwa yibye mu rugo rw’umuyobozi wa Owo.

Mu guhatwa ibibazo,uyu mugabo yabwiye Polisi ko yari afite uburozi yakoreshaga mu gusambanya abagore ku ngufu nyuma yo gutabwa n’umukunzi we baburaga iminsi mike ngo bashyingiranwe.

Ati “Ntuye muri Ijare.Nari mfite umukunzi wantaye yisangira undi mugabo habura iminsi mike ngo dushyingiranwe.Narakennye,nta umutwe ari nayo mpamvu nahise ninjira mu bujura bukoreshejwe intwaro bwangizeho ingaruka.

Igihe cyose habaga ibirori nigiraga nk’umwe mu bashinzwe kubitegura.Nari mfite urufunguzo rwihariye rufungura divayi ku bakire babaga babyitabiriye.Binyuze muri ubwo buryo,nabashaga kubona abo ngirira nabi.

Maze iminsi nkora ibi nyuma y’aho bansohoye mu nzu nabuze byose nkananirwa kuyishyura.Umukunzi wanjye yambwiye ko atari ankeneye.Nasambanyije abagore barenga 50.

Iyo nabaga nshaka gusambanya ku ngufu umugore,nagombaga kubikora nijoro hanyuma ngatuma ankunda nkoresheje uburozi bwanjye kuri we.Nasabwaga guhisha mu maso umugore igihe cyose turi gutera akabariro.”

Umuyobozi wa Polisi, Adetunji Adeleye,yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo gukora umukwabu agafatwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa yahimbye ikinyoma ko atwite bamuteye inda akiri muto agenda...

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahimbye ikinyoma ko atwite maze...
3 March 2021 Yasuwe: 4083 0

Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma y’uko abakirisitu be barohamye mu ruzi...

Kuri iki cyumweru gishize, itariki ya 28 Gashyantare 2021, umupasiteri wa...
3 March 2021 Yasuwe: 3698 0

Uko uwari boss wa Nissan yacitse Ubuyapani atwawe mu ikarito

Umugabo w’umunyamerika n’umuhungu we bohererejwe Ubuyapani aho baregwa...
2 March 2021 Yasuwe: 5001 0

Nyuma y’imyaka 3 yarabuze umwana we wigaga muri Kaminuza yamubonye afite...

Umugore wo mu gihugu cya Kenya wari umaze imyaka 3 ashakisha umuhungu we...
1 March 2021 Yasuwe: 7827 0

Umugabo yafashwe agiye kwica umugore we amuhoye kumuca inyuma agatwara inda...

Umugabo w’imyaka 49 witwa Phillip Tersso ukomoka muri Nigeria yafashwe amaze...
1 March 2021 Yasuwe: 4798 0

Safina w’imyaka 45 yafashwe ari gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13...

Ni inkuru idasanzwe,Umugore w’imyaka 45 y’amavuko yafashwe ari gusambana...
1 March 2021 Yasuwe: 7292 1