Umunya Kenya witwa Joseph Simiyu Wafula yatawe muri yombi ashijnjwa guhohotera umugore we Caroline Auma Omolo kuwa 03 Ugushyingo 2019 amuhoye kumuca inyuma.
Uyu Wafuka ukomoka ahitwa Kariobangi muri Kenya arashinjwa gufata umugore we akamuca amatwi yarangiza akamwogosha ibitsike akoresheje inkota,amuziza ko ngo yamuciye inyuma.
Uyu mugabo yabwiye urukiko ko ubu bugome yabutewe n’uko umugore we yagiye mu kabari agasangira n’abagabo inzoga barangiza bakajya kumusambanya.
Uyu mugabo Wafula ngo yahamagaye umugore we amubwira ko igihe cyo kumushyiraho ikimenyetso kigeze,abanza kumufungirana mu nzu amuca amatwi,anamwogosha ibitsike akoresheje inkota y’aba masai yari atunze.
Uyu mugore yavugije induru asaba ubufasha ariko kubera uyu mugabo yari yafunze urugi ntiyabona umutabara.
Uyu mugore Auma yabwiye urukiko ko yabashije gutoroka Wafula ubwo yari yasinziye.urubanza ruzakomeza kuwa 22 Werurwe 2020.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *