skol
fortebet

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira gusambanya inkoko

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 37 witwa Rehan Baig wo mu Bwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 azira gusambanya inkoko zororerwa mu rugo hanyuma afatwa amashusho na camera ya Go Pro.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Baig yafashwe amashusho n’umugore we ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’iyi nkoko ari mu nzu yo hasi.

Aba bombi bari basanzwe batunze camera ibafasha gucunga abajura ariko niyo yakoreshejwe mu gufata amashusho wasambanyaga imwe mu nkoko yari yoroye.

Amashusho yafashwe na madamu Haleema Baig yageze mu maboko y’ubugenzacyaha bityo ajyanwa mu rukiko rwaje kumuhamya icyaha cyo gusambanya inyamaswa,ahanishwa imyaka itatu ari muri gereza.

Urukiko rwa Bradford rwavuze ko uyu mugabo yateraga akabariro n’umugore we yarangiza akajya gusambanya n’izi nkoko yororaga.

Inkoko zasambanyijwe na bwana Baig zose zarapfuye nkuko urukiko rwabitangaje.Uru rukiko rwemeje ko uyu mugabo yafunzwe kubera imyitwarire ye idahwitse ndetse iteje akaga.

Madamu Haleem Baig w’imyaka 38 yemereye urukiko ko yafashije umugabo we mu bikorwa byo gusambanya izi nkoko ariko yarekuwe kubera ko byagaragaye ko yagiye ahohoterwa n’uyu mugabo we.

Ibi byaha bya Baig byagiye hanze ubwo ubugenzacyaha bwinjiraga mu rugo rwe muri Nyakanga umwaka ushize,bukamusaka bukamusangana amashusho yuzuyemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana.

Mudasobwa 2 z’uyu mugabo ndetse na telefoni ye zasanzwemo amashusho y’urukozasoni agaragaza ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’amashusho uyu mugabo ari gusambanya inyamaswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa