skol
Kigali
startimes

Umugabo yakubise umusore yasanze mu cyumba cy’umukobwa we anamukura amenyo

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 4995

Umugabo witwa Ismael Casillas arashinjwa gukubita umusore w’imyaka 20 witwa Keywontrezes Humphries amusanze mu cyumba cy’umukobwa we ndetse akagera ubwo amukura amenyo.


Uyu mugabo ngo yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yasangaga uyu musore mu cyumba cy’umukobwa we w’imyaka 14 niko kumukubita iz’akabwana hanyuma amukura amenyo.

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuwa 04 Nyakanga uyu mwaka nibwo bwana Casillas yafatiye mu cyumba cy’umukobwa we uyu musore niko kumukubita mpaka anamukuye menshi mu menyo ye.

Uyu mugabo w’imyaka 41 ngo yatuye hasi uyu musore amukatisha icyuma mu rugo rwe ruherereye ahitwa Coweta muri Georgia.

Abashinzwe umutekano bavuze ko uyu mugabo yarengereye cyane kuba yarakuye amenyo uyu musore kuko ngo iyo amukubita gusa ikirego cyari koroha.

Uyu mugabo akimara gukubita uyu musore yahise ajya guhamagara umugore we amusaba kumuzanira imbunda ye bituma uyu musore abona amahirwe yo gucika.

Uyu mugabo ngo abonye uyu musore amucitse yagerageje kumukurikiza amasasu ariko kubw’amahirwe ntiyamurasa.

Amategeko yo muri Georgia yemerera abaturage kwitabara no gukiza imiryango yabo igihe umwanzi yinjiye mu rugo rwabo gusa uyu mugabo ngo yararengereye kuko ubwo uyu musore yari ahunze yakomeje kumurasa.

Umugenzacyaha witwa Scott Kilgore yagize ati “Hari imipaka tutagomba kurenga,igihe umuntu atakiri umwanzi wacu.Inama natanga nuko igihe umuntu winjiye iwawe wamureka akagenda ukaduhamagara.Ntukihanire.”

Uyu musore wakubiswe akanakurwa amenyo arashinjwa gushaka gusambanya uyu mwana w’imyaka 14.

Umugore w’uyu Casillas witwa Kristy Michelle Casillas yafunguye konti yo gusaba ubufasha bw’amafaranga yo gufasha kuburanira umugabo we ngo kuko yakoze ibyo yagombaga gukora.



Casillas yakuye amenyo umusore yasanze mu cyumba cye

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore ufite amabere manini kurusha abandi muri UK yishimiye akayabo...

Umwongerezakazi witwa Leia Parker w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu...
18 September 2020 Yasuwe: 5209 0

Umugabo yarongoye nyirabukwe nyuma yo gutandukana n’umugore we bari...

Umugabo witwa Clive Blunden w’imyaka 65 ari mu munyenga w’urukundo na...
18 September 2020 Yasuwe: 8553 0

Slayqueen ukomeye muri Kenya yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye...

Umukobwa w’ikimero mu gihugu cya Kenya utunzwe no gushyira ku mbuga...
18 September 2020 Yasuwe: 5973 0

Imbwa yishe uruhinja rw’iminsi 12 bituma ababyeyi barwo bafungwa

Imbwa yo mu rugo mu Bwongereza yitwa Teddy yakoze amahano icika mu kibuti...
17 September 2020 Yasuwe: 2115 0

Umugabo arashinjwa gukubita umwana w’umugore we akamwica amuziza kunyara...

Umugabo w’Umurusiya witwa Anton Proskurin w’imyaka 40, yatawe muri yombi...
16 September 2020 Yasuwe: 1912 0

Umugabo yarokotse by’igitangaza nyuma yo gusukwaho FUSO yuzuye garaviye...

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yamaze iminota 3 ashyinguye muri garaviye...
16 September 2020 Yasuwe: 3548 0