skol
fortebet

Umugabo yasanganwe ifi nini mu mubiri we bitera ubwoba abaganga

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 30 ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa yaciye ibintu nyuma y’aho abaganga bamubaze bagasanga mu mara ye harimo ifi yo mu bwoko bwa Mozambique tilapia yapfuye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wateye benshi urujijo yagize uburwayi budasanzwe bituma acishwa mu cyuma,abaganga babona mu mara ye [large intestines] ikintu kidasanzwe,bamubaze basanga n’isamaki yamugezemo ipfiramo.

Uyu mugabo amaze gukira abaganga bamubajije aho yaba yarahuriye n’iyi fi ikamujyamo arangije abasubiza ko yayicayeho atabizi imwinjiramo.

Uyu mugabo yabagiwe mu bitaro byitwa Zhaoqing First People’s Hospital by’ahitwa Guangdong mu Bushinwa kuwa 03 Kamena uyu mwaka nyuma y’igihe ataka kuribwa mu nda.

Nyuma y’ibizamini bitandukanye [CT and X-ray scans],abaganga bamubonyemo ikintu kidasanzwe ategekwa kujya ku iseta bamubaze bamusangamo iyi fi yaramupfiriyemo.

Ubwo ngo uyu mugabo yabazwaga n’abaganga bari bumiwe aho yaba yarinjiwemo n’iyi fi ngo yababwiye ko yayicariye atabizi.

Abaganga bakimara kumusuzuma babonye iki gifi kimurimo bamuha imiti ngo gisohoke biranga niko kumubaga bakimukuramo.

Ubunini bw’iki gifi ngo bwatumye uyu mugabo akomereka mu mara ariyo mpamvu iri mu zatumaga aribwa cyane.

Umwe mu babonye iyo fi yagize ati “Yanukaga cyane.”

Bakimara kumubaga bakamukuramo iki gifi,abaganga bahise bagishyira hafi ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa