skol
fortebet

Umugabo yashyingiranwe n’abagore 6 mu birori bidasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuherwe w’imyaka 50 ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Gobela Faniyakhe,yaciye ibintu ku isi yose kubera ubukwe budasanzwe yakoze agashyingiranwa n’abagore 6.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Umhlabuyalingana, mu majyaruguru ya KwaZulu-Natal,yakoresheje ibirori by’akataraboneka yashoyemo akayabo ubwo yashyingiranwaga n’aba bagore 6.

Gobela Faniyakhe yavuze ko yagombaga gukora ubukwe n’abagore ariko ngo ku munsi nyirizina w’ibirori ngo babiri bamubwiye ko batiteguye.

Uyu Gobela Faniyakhe avuga ko intego ye ari ukugira abagore 14 ariyo mpamvu ngo yiteguye kongeraho abandi 8.Azashyingiranwa n’aba 2 batabonetse muri Kamena uyu mwaka,hanyuma mu mwaka utaha ahite ashyingiranwa n’abandi 6.

Uyu mugabo yashoye akayabo k’ibihumbi 46,185 by’amadolari muri ubu bukwe kugira ngo ashyingiranwe umunsi umwe n’aba bagore barimo uwitwa , Sibongile Zikhali w’imyaka 49, Hloniphile Ndlanzi (26), Celiwe Ndlanzi (26), Nikiwe Khumalo (38), Thandi Khumalo (30) na Zanele Shabalala (49).

Aba bagore bavuze ko bishimye cyane ubwo uyu mugabo wabo yabameshaga ko bazashyingiranwa umunsi umwe ndetse ngo babanye nk’abavandimwe.

Umwe muri aba bagore yatangaje ko yabakoresheje inama mu Ukwakira umwaka ushize ababwira ko bazakora ubukwe bose muri Gashyantare uyu mwaka.

Ubwo Gobela Faniyakhe yabazwaga niba afite ingengabihe y’uko azajya atera akabariro nabo yagize ati “Uko izuba rizajya rirasa niko nzajya menya uwo turi buryamane.Nta numwe uzajya amenya aho ndarara.Nzajya mbareka bagume mu gihirahiro.Ibi nabikoze kugira ngo hatazagira umugore unsha inyuma.Bazajye bahore biteguye ko nkomanga.”

Aba bagore bose batuye mu nzu z’uyu mugabo cyo kimwe n’abana babo 21 bafite bose.


Ibitekerezo

  • KURONGORA abagore benshi nta kabuza bitera ibibazo byinshi.Abagabo babikora mu rwego rwo Kwishimisha gusa.Birababaje kubona n’amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemerera gushaka abagore benshi (polygamy).Yesu yasobanuye ko impamvu Imana yihoreye Abayahudi bagashaka abagore benshi,ngo nukubera ko bari barananiye Imana.Muli Intangiriro 2:24,Imana yategetse Umugore n’Umugabo kuba "Umubiri umwe".Nukuvuga kubana mwembi nta wundi murongoye kandi mudacana inyuma.Ababirengaho nkuko Yesu yavuze,baba bakoze ubusambanyi.Bible isobanura neza yuko abica amategeko y’Imana bose batazaba muli Paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke ku munsi wa nyuma.Nukutagira ubwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa