skol
fortebet

Umugabo yashyingiranwe n’umurambo w’umukunzi we witwikiye mu nzu kubera kurwara Coronavirus

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimukazi w’imyaka 48 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo aherutse kwiyahura yitwikiye mu nzu nyuma yo kumenya ko yanduye icyorezo cya Coronavirus hanyuma abarimu bakorana bakamubwira ko izamuhitana nta kabuza,byatumye umukunzi we ashyingiranwa n’umurambo we.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo umugabo yashyingiranwe n’umurambo w’uyu mwarimukazi by’umuhango gusa kuko ngo abanya Soweto bagira uwo muco.

Ikinyamakuru Sowetan cyavuze ko aba bombi bari basanzwe babana mu rugo rwabo ahitwa Crystal Park muri Benoni mu Burasirazuba bwa Afurika y’Epfo.

Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo uyu mugore yapfiriye mu bitaro nyuma y’ukwezi kose arembeye mu bitaro kubera kwitwikira mu nzu.

Uyu mwarimukazi yasize yanditse impamvu yitwikiye mu nzu nyuma yo kumenya ko yanduye Coronavirus hanyuma inshuti ze zimuca intege ko azapfa.

Uyu mugabo nawe usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri makuru,nawe yavuze ko yasanzwe yaranduye Coronavirus ndetse ngo yashyingiranwe n’uyu murambo w’umugore we ku munsi wa 8 yari amaze yishyize mu kato.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Sowetan ko ku kigo cye handuye abantu 07 nawe arimo gusa ngo uyu mugore babanaga we yanduye yayanduye mbere.

Uyu mugabo w’imyaka 51 yavuze ko yagerageje gutabara uyu mugore basezeranye yapfuye ubwo yari yitwikiye mu nzu ariko nyuma akaza kwicwa n’ubushye budasanzwe yahuye nabwo.

Uyu mugabo yari yambaye imyenda yo kwirinda icyorezo muri ubu bukwe yashyingiranwemo n’umurambo bwitabiriwe n’abagize umuryango we n’inshuti mu rugo rwe.

Uyu mugabo yavuze ko kuwa 06 Kamena 2020 aribwo uyu mugore yitwikiye mu nzu nyuma y’iminsi 11 yari amaze ari mu kato.

Mu gitondo cyo kuri iyo tariki ngo uyu mugore yabyutse mu gitondo kare saa kumi z’amanywa abantu bose bagisinziriye.

Uyu mugabo we n’umuhungu we w’imyaka 17 bagiye kureba ko uyu mugore ameze neza kuko yari arwaye bageze hanze babona inzu yabagamo mu kato iri gushya yitwikiyemo.

Uyu mugabo yagize ati “Namenye urugi mbona ari gushya.Nahise nambara ikiringiti kugira ngo nyure mu muriro hanyuma undi mwana w’imyaka 08 ahita ajya kuvoma indobo y’amazi ayamumenaho kugira ngo amutabare.”

Uyu mugabo yavuze ko yicuza kuba ataramenye ubutumwa bubi no kwiheba k’umugore we wanduye Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa