skol
fortebet

Uwazanye amategeko yo guhata ibiboko abafashwe basambana nawe kamere yamunaniye barabimuhata karahava

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Indonesia ukora mu muryango waharaniye ko hajyaho amategeko akarishye ahana ubusambanyi nawe yahaniwe mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n’umugore w’abandi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Mukhlis Bin Muhammad ukora mu muryango Aceh Ulema Council (MPU) yakubiswe ibiboko 28 azira ko yafashwe asambana, icyatangaje benshi ni uko ari we washyizeho iki gihano. Umugore bamufatanye we yakubiswe ibiboko 23.

Mukhlis akomoka mu gace ka Aceh kavugwaho gutsimbarara bikomeye ku mahame ya kera, niho hantu honyine muri Indonesia hagikoreshwa itegeko rikarishye rya Sharia.

Muri aka gace ka Aceh ufashwe aryamana n’uwo bahuje igitsina cyangwa akina urusimbi (gambling) arabihanirwa. Husaini Wahab wungirije umuyobozi w’akarere ka Aceh yabwiye BBC ko iri tegeko ari ry’Imana. Buri wese akubitwa ibiboko iyo bimuhamye nubwo yaba ari uwo muri MPU.

Bwana Mukhlis n’umugore utari uwe bafashwe mu kwezi kwa cyenda ‘bagira uko bigenza’ bari mu modoka iparitse hafi y’ahantu hasurwa n’abakerarugendo. Kuri uyu wa Kane ni bwo aba bombi bakubitiwe ibiboko mu ruhame ndetse Muhklis azirukanwa muri MPU.

Uyu mugabo w’imyaka 46 asanzwe ari umuyobozi mu idini ya Islam. Niwe muyobozi wa mbere uhanwe ku mugaragaro muri Aceh kuva iri tegeko rya Sharia ryatangira gukurikizwa mu 2005. MPU yaharaniye cyane, inasaba guverinoma ko itegeko rya Sharia ari ryo rigenderwaho muri Aceh, aka gace niko konyine kahawe umwihariko wayo muri Indonesia ngo igendera kuri ayo mategeko.

Mu 2017, abagabo babiri bakubiswe ibiboko 83 buri wese aho muri Aceh bashinjwa ko bafashwe bari gusambana. Abatanga iki gihano baba bipfutse hose uretse mu maso kugira ngo hatagira ubamenya.

Iki gihano gitangirwa mu ruhame ku karubanga, nubwo abana babuzwa kugera aho kiri gutangirwa. Muri Aceh iri tegeko rya Sharia rikoreshwa ku bayisilamu n’abatari bo.

Ibitekerezo

  • Birasekeje kandi birababaje.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa