skol
fortebet

Umugabo yasindiye ku ifarashi imuruma izuru irikuraho [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Umurusiya w’imyaka 25 wari wasinze yihaye gusoma ifarashi ubwo yari kumwe n’undi mugoreniko kumuruma izuru ryose irikuraho aruhukira mu bitaro byo mu mujyi wa St Petersburg wo muri iki gihugu cy’Uburusiya.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari wanyoye agasembuye,yashatse kwereka urukundo uyu mugore bari kumwe niko kujya imbere y’iyi farashi amubwira ko agiye kuyisoma,uyu mugore amuburira ko ishobora kumuruma arabyanga birangira imurumye izuru.

Iyi farasi yarumye izuru ry’uyu mugabo rivaho bituma ajyanwa igitaraganya kwa muganga nkuko n’amafoto yagiye hanze yabigaragaje.

Umwe mu baturage bo mu gace uyu mugabo yarumiwemo n’ifarashi,yagize ati “Abapolisi bateye urwenya ko iyi farashi yamurumye buhoro.Iyo ayegera cyane yashoboraga kumuruma bikomeye ndetse agakenera kuvurwa birenzeho.”

Si ubwa mbere tubagejejeho inkuru z’abantu barumwe n’inyamaswa bari kuzikinisha kuko mu Ukwakira uyu mwaka,Umugabo ukora akazi ko kurinda icyanya cyororerwamo inyamaswa mu gihugu cya Senegal witwa Abdoulaye Wade yahuye n’uruva gusenya intare iruma ukuboko kwe yari yanyujije mu ruzitiro ari gukina nayo.

Uyu murinzi wakinishaga iyi ntare agamije gushimisha abashyitsi bari baje kuzireba,yahuye n’uruva gusenya ubwo yamufataga ukuboko ikamuruma akarwana yo kuyiyambura.

Ubwo iyi ntare yafataga ukuboko k’uyu murinzi yavugije induru,bitera ubwoba abashyitsi bari baje gusura iki cyanya niko gutangira kuyitera amabuye ngo imurekure.

Iyi ntare yarakaye iramuruma cyane kugeza ubwo ukuboko kwari kugiye gucika ndetse ngo yagucomoye mu mwanya wako.

Mbere y’uko iyi ntare irya uyu mugabo,amashusho yagaragaje yinjiza ukuboko mu ruzitiro akayikisha azamura intoki igasimbuka ishaka kuzifata nibwo yamugucakiye ukuboko ihita igufata iramuruma induru ayiha umunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa