skol
fortebet

Umugabo yatanze akayabo k’amadolari kugira ngo ase n’imbwa yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bikunze kwandika ku nkuru zitangaje haravugwa inkuru y’umugabo witwa Tom Peters wanze kubaho nk’umuntu usanzwe ahubwo ahitamo kwihindura ngo amere nk’imbwa.

Sponsored Ad

Muri iki gihe,abantu bamwe basigaye bakora ibintu bidasanzwe kugira ngo bavugwe cyane mu gihe abandi basigaye batishimira uko baremwe bagahitamo kwihindura ibipupe,amashitani,kwihindura ibitsina n’ibindi.

Bamwe basigaye bibagisha kugira ngo biyongereshe ibibuno,amabere n’ibindi bice by’umubiri ariyo mpamvu n’uyu Tom Peters yabonye kubaho ameze nk’umugabo bidakwiriye atanga akayabo k’amafaranga atunze kugira ngo amere nk’imbwa bubwa.

Tom Peters w’imyaka 32 n’umusore mwiza ariko yavuze ko atishimiye kubaho ameze nk’umuntu niko guhitamo kwihindura nk’imbwa.

Hari amakuru avuga ko Tom Peters yagurishije bimwe mu byo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kwibagisha no kugura ibyatuma asa nk’imbwa.

Uyu Tom Peters afite umukunzi we babana ngo ugenda amukurubana igihe cyose bagize aho batemberera ndetse ngo nawe ntaterwa ipfunwe nuko uyu mukunzi we yahisemo kwihindura imbwa.




Tom Peters yahisemo kubaho nk’imbwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa