skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi avuye kwiba muri Bank amafaranga yo Kugura impeta y’ubukwe bwaburaga umunsi umwe ngo bube

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa avuye kwiba muri banki habura umunsi umwe ngo akore ubukwe.

Sponsored Ad

Umugabo witwa Heath Bumpous yafashwe mu gitondo cyo kuwa Gatanu yagiye kwiba muri Citizens State Bank iherereye mu mujyi wa Grovetown.Uyu mugabo w’imyaka 36 yinjiye muri banki atera ubwoba umwe mu bakozi bayo amusaba kumuha amafaranga, yabyanga akamurasa kuko yaje yitwaje imbunda.

Bumpous ngo yabwiye uwo mukozi wa banki ko agiye gukora ubukwe bityo akeneye amafaranga yo kujya kugura impeta.

Amaze kwiba amafaranga, yafashe imodoka ye ashyira nzira asubira mu rugo, mu gihe akiri mu nzira umukobwa bari bagiye kurushinga kuri uyu wa Gatandatu amuhamagara amubwira ko amubonye mu mashusho polisi ishyize kuri Facebook, ashakishwa kuko amaze kwiba banki.

Yamusabye gusubizayo amafaranga y’abandi agahita anishyikiriza polisi.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Woody Wallace yavuze ko amaze gutabwa muri yombi, yavuze ko yagiye kwiba banki ngo agure impeta y’ubukwe yagombaga guha umugore we kuri uyu wa Gatandatu.

Yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo agezwe imbere y’urukiko aho ashinjwa ubujura

Police iherereye muri ako gace yibye mo yatangaje ko amafaranga yibye yagarujwe kandi ko ubukwe yagombaga gukora kuri uyu wa Gatandatu butabaye nkuko Televiziyo NBS yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa