skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gusambana n’ihabara rye bikariviramo urupfu

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Babajide Akeem wo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yatawe muri yombi azira gusohokana n’ihabara rye nyuma yo gusambana bikariviramo urupfu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 36 ufite umugore bashyingiranwe byemewe n’amategeko,yatawe muri yombi na polisi ya Lagos nyuma yo gusanga ihabara rye bari basohokanye mu ibanga ryapfiriye muri hoteli.

Uyu mugore witwa Folarin Olabisi w’imyaka 47 yapfuye mu gihe cyo gutera akabariro na Bwana Babajide mu cyumba cyo muri hoteli imwe yo mu gace kitwa Abule Egba.

Ikinyamakuru PM News cyatangaje ko uyu mugabo yafunzwe kuwa 01 Ukuboza nyuma y’aho uyu mugore wari usanzwe ari umuganga mu cyumba cya Hotel barimo yapfuye.

Uyu mugabo yabwiye Polisi ati “Ndubatse ariko uriya yari umukunzi wanjye.Kuwa Gatandatu ushize twarasohokanye dusangira inzoga n’abandi nyuma tujya mu kirori nabwo turongera tunywa inzoga.

Nyuma twinjiye mu modoka twerekeza muri Bedwell hotel ariho twatereye akabariro ariko atangira guhumeka nabi no kuruka.Nagize ubwoba,nagerageje gusukura icyumba mpita nambara imyenda vuba kuko nari nambaye iy’imbere mpita mpunga.”

Iki kibazo cyahise gishyikirizwa inzego zishinzwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu mugore apfa gusa uyu mugabo ukekwaho kwica uyu mugore aracyafunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa