skol
fortebet

Umugabo yataye umugore we bari bamaranye imyaka 16 babana nyuma yo kumenya ko atwite impanga 3

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 34 witwa Zawadi Mussa Ntaliligwa yavuze ko ubuzima bwe bwabaye bubi cyane nyuma y’aho umugabo we bari bamaze imyaka 16 babana yamutaye amuhoye ko yatwite inda y’abana 3.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko umugabo we witwa Pili Shaban yavuye mu rugo akimenya ko atwite inda y’abana 3 banaje kuvuka kuwa 07 Mutarama uyu mwaka.

Uyu mugore akimara kubura uyu mugabo wagiye mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize,yahise ajya gushaka akazi koroheje kamufasha gutunga abandi bana afite gusa ngo ntibyamworoheye kuko hari mu bihe bya Covid-19.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ati “Nabyaye abana banjye 3 muri Mutarama 2021,barimo abahungu 2 n’umukobwa umwe.

Umukobwa wanjye yavutse nabi ngira ngo yapfuye kuko ntacyo yakoraga ndetse ntiyanahumekaga.Umubyaza yaraje,amumenaho amazi akonje kugira ngo amuzure ariko ntacyo byatanze.Byaje kurangira twemeje ko umwana yapfuye ariko nyuma y’iminota 10 ubwo yitsamuraga ariko ntiyarize.”

Nyuma y’aho uyu mugabo wahahiraga urugo agiye,Zawadi abayeho mu buzima bubi n’abana be 8 kuko abaturanyi n’abagiraneza aribo bamuha ibyokurya byo kubatunga.

Kubera kubura ibitunga aba bana bihagije,umwe mu mpanga Zawadi yabyaye yaje gupfa muri uku kwezi.

Zawadi yagize ati “Umugabo wanjye yagize ubwoba kubera ibyo uku gutwita kwanjye kwari kudusaba.Ntabwo twashwanye,twabanaga mu mahoro mu myaka 16 yari ishize.Byatewe nuko nari ntwite abana 3.Yagiye tariki ya 29 Gicurasi 2020 atwara ibintu byose birimo n’imyenda yanjye.”

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo we amaze kumusiga yahise atangira gushaka akazi ko gutunga umuryango we.

Yagize ati “Nakundaga kujyana n’umwana wanjye w’imyaka 10 gushaka akazi gaciriritse.Abandi barimo uw’imyaka 5 n’ibiri basigaraga mu rugo.

Uyu mugore yavuze ko nta nzika afitiye uyu mugabo we ndetse yiteguye kumubabarira nagaruka cyane ko ari se w’abana be 8.

Ati “Nafata umwanzuro wo kugaruka nzamwakira dukomeze tubane.Ntabwo njya ngira inzika.Nasaba abagabo ko bakwirinda gusiga abagore babo mu bihe bibi nkibyo ndimo.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa