skol
Kigali
startimes

Umugabo yatereye inda rimwe umugore we n’umwana w’umukobwa bareraga

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 7 December 2020 Yasuwe: 5526

Muri Kenya mu giturage cya Kesses mu gace ka Uasin Gishu, umugabo ashinjwa gutera inda mu bihe byegeranye umugore we ndetse n’umwana w’umukobwa barera wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.


Umugore w’uyu mugabo witwa Lydia ndetse n’uyu mwana ni bo bahamirije aya makuru umunyamakuru wa televiziyo ya NTV ikorera muri iki gihugu.

Lydia wari ufite agahinda kenshi, yagize ati: “Njyewe ndatwite, mfite inda y’amezi atatu, n’umukobwa wanjye afite inda y’amezi ane. […] Birambabaza cyane, nkibaza impamvu yandyadye, yarangiza akajya no kuri uyu mwana.”

Uyu mukobwa asobanura uko byamugendekeye kugira ngo uyu mugabo wakwita se amutere inda, yagize ati: “Nari ntetse, hanyuma njya kwiherera. Yanturutse inyuma, aramfata. Ubwo yari arangije kubinkora, yambujije kubibwira mama, ati: ‘nugerageza kubimubwira, uraza kubona.”

Si ubwa mbere uyu mugabo ateye inda umwana wo mu rugo kuko no muri Mata 2017 icyemezo cyo kwa muganga cyemeje ko yabikoreye undi mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Lydia yavuze ko icyo gihe yareze uyu mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi umuryango, na wo uramubababira. Gusa bigaragara ko uyu mugabo atigeze yihana ngo areke amabi ye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore utwite yaguwe gitumo n’umugabo we muri Hoteli ari kumuca inyuma...

Umugore utwite n’umugabo utari uwe bafatiwe muri Hotel basambaniramo...
14 January 2021 Yasuwe: 13542 0

Umugore yatwitse mu maso umugabo we akoresheje aside nyuma yo...

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya witwa Dan Shisia Matakhaya w’imyaka...
12 January 2021 Yasuwe: 10291 1

Umupolisi yakubise umugore inkoni ifata umwana we w’amezi 9 arapfa

Umupolisi wo mu gihugu cya Zimbabwe yateye benshi uburakari nyuma yo...
11 January 2021 Yasuwe: 13813 1

Umuyisiramu wakundaga kwifotoza ari kumwe n’ibizungerezi byambaye impenure...

Umunya Turkia wigisha amahame y’idini ya Islam yakatiwe igifungo cy’imyaka...
11 January 2021 Yasuwe: 9219 0

Umugabo yasambanyije umukobwa we amutera inda nyuma yo kubitegekwa...

Umugabo w’imyaka 42 ukomoka mu ntara ya Mongu mu gace kitwa Mandanga muri...
11 January 2021 Yasuwe: 5970 0

Umukobwa ukiri muto yashwanye n’ababyeyi be bapfa gukundana n’umugabo...

Umukobwa w’imyaka 21 witwa Jana Leonhardt ukomoka ahitwa Jena mu Budage...
11 January 2021 Yasuwe: 5495 0