skol
fortebet

Umugabo yateye icyuma umuvandimwe we aramwica bapfuye amata

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’abavandimwe 2 bicanye bapfa ko umwe yanyoye amata y’undi bibyara ubushyamirane bwatumye umwe yegura icyuma akijomba murumuna we bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Peter Kiprotich Chelugut w’imyaka 39, yateye icyuma murumuna we witwa Charles Chelugut Churugoi w’imyaka 37 aramwica amuhoye ko yamunywereye amata.
Polisi y’ahitwa Londani yavuze ko ubu bwicanyi bwaturutse ku bushyamirane bwabaye hagati y’aba bavandimwe bapfa amata yo kunywa.

Amakuru avuga ko uyu Charles yatewe icyumweru mu ijosi n’umuvandimwe we aravirirana kugeza apfuye.

Polisi yasohoye itangazo rigira riti “Ahabereye icyaha hasuwe na OCS Londiani na DCI hanyuma umurambo ujyanwa kwa muganga nyuma y’iperereza.”

Umurambo wa Charles wajyanwe ku bitaro bya Molo kugira ngo ukorerwe isuzuma [autopsy].

Ubwo abapolisi bari bageze aho icyaha cyabereye,uyu mugabo wishe umuvandimwe we yahise ahunga gusa nyuma yaje gushakishwa araboneka atabwa muri yombi.

Mu gihugu cya Uganda naho haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wateye icyuma umukunzi we bimuviramo gupfa amuhoye ko yanze gukuramo inda.

Uyu mugore witwa Atuhaire Brenda w’imyaka 18 wo mu gace kitwa Bukwali Kitumbi mu karere ka Kabarole yatewe icyuma inshuro nyinshi n’umugabo we amuziza ko yanze gukuramo inda yamuteye.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko umugabo we witwa Migisha Brian w’imyaka 20 yamubwiye ko agomba guhitamo gukuramo inda cyangwa gusubira iwabo ariko uyu mugore ngo nta na kimwe yahisemo bituma uyu mugabo amutera icyuma aramwica.

Aba baturanyi bavuze ko ubwo uyu mugore yangaga gukora ibyo uyu mugabo we yamusabye,yatangiye kujya akubitwa buri gihe ndetse uyu Migisha ahita ahagarika inshingano ze nk’umugabo.

Umuvugizi wa polisi y’ahitwa Rwenzori,witwa Vincent Twesige yavuze ko uyu mugabo yafashwe ari kugerageza kwiyahura nyuma yo kwica umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa