skol
fortebet

Umugabo yatwaye umugore w’umushinwa wanze kumuhembera igihe bavuganye

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Zambia yaciye ibintu ubwo yashimutaga umugore w’umushinwa nyuma y’aho uyu mukoresha we yanze kumuhembera umushahara we ku gihe.

Sponsored Ad

Uyu mukoresha w’umushinwa wakoreshaga uyu munya Zambia,yahuye n’uruva gusenya ubwo yatindaga kumwishyura hanyuma amuca mu rihumye ashimuta umugore we niko kumufotora amuryamye ku gituza amafoto ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo akimara gushyira hanze iyi foto umugore w’uyu mushinwa amuryamye mu gituza, yahise yandikaho ati “Nushake utware umushahara wanjye”.

Ntabwo byamenyekanye niba uyu mukozi yashimuse umugore wa shebuja cyangwa niba yamuterese akamutwara gusa ibintu byahinduye isura nyuma y’iyi foto.

Nyuma yo kubona iyi foto,uyu mukire w’umushinwa yahise ajya kuri polisi gutanga ikirego ko umukozi we yamutwariye umugore hanyuma hahita hashyirwa hanze urwandiko rumuta muri yombi.

Ababonye ifoto y’uyu mugabo bavuze ko nubwo uyu mushinwa avuga ko bashimuse umugore we,ahubwo ashobora kuba yikundiye uyu mukozi akamwisangira cyane ko yari amuryamye mu gituza nk’uwashakaga.

Abantu benshi bavuze ko uyu mukozi ahubwo yari afite imirimo ibiri irimo uwo yahabwaga na shebuja ndetse n’uwo kumurongorera umugore,yabona akazi gapfuye hamwe akamwereka ko afite akandi ku ruhande nako kamuhemba neza.

Ibitekerezo

  • Aha akaje karemerwa , nibahembe umukozi naho ibyogushimuta babibaze umugorewe , kuko birasa nkaho umugore ari murukundo numukozi

    Abakozi benshi bo mu rugo,kimwe n’abo bita "abayaya" (boyesses),baryamana na ba Shebuja cyangwa ba Nyirabuja ku bwinshi,Ubusambanyi bureze cyane ku isi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa