skol
Kigali
startimes

Umugabo yirashe by’impanuka igitsina ajyanwa kwa muganga igitaraganya

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2020 Yasuwe: 2916

Umugabo ukomoka ahitwa Portland muri Jamaica yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga gukura imbunda mu mufuka akurura nabi afata imbarutso niko kwirasa igitsina.


Uyu mugabo usanzwe akunda gukoresha imbunda,yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga kuyikura mu mufuka yirasa igitsina bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ikinyamakuru The Star cyavuze ko uyu mugabo yirashe igitsina kuwa Kabiri w’icyumweru gishize ahita ajyanwa ku bitaro bya Kingston Public Hospital.

Umuyobozi wa Polisi ahitwa Portland witwa Dwayne Wellington yavuze ko uyu mugabo akiri mu bitaro ariko ari koroherwa.

Ati “Nzi neza ibyabaye.Nta perereza ryakozwe kuko nta cyaha cyabaye.Ntabwo wahanira umuntu ko yirashe kereka ubonye ibimenyetso ko yashakaga kwiyahura kuko kwiyahura n’icyaha.”

Umuganga mukuru muri Jamaica yabwiye abatunze imbunda ko bagomba kwigengesera igihe bagiye kuzikoresha.

Dr Elon Thompson, yavuze ko izi mpanuka zikunze kubaho ndetse ko hari n’abandi bantu yigeze gukuriraho udusabo tw’intanga birashe.

Ati ‘Turagira inama abakoresha imbunda kwitonda.Ushobora kwirasa ukica igitsina,agaca umutsi utuma gifata umurego cyangwa umuyoboro w’inkari.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku myaka 17 gusa yakoze Drone ya mbere akaba agejeje kure n’umugambi wo...

Umunyeshuri David Opateyibo wo muri Nigeria, yari afite imyaka 17 y’amavuko...
22 November 2020 Yasuwe: 2063 0

Umupadiri yahagaritswe ku mirimo ye kubera gusohokana ku mazi...

Umupadiri wo muri Malawi witwa Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Ndhlovu wo...
22 November 2020 Yasuwe: 5022 0

Myugariro wo mu Bwongereza ari mu mazi abira kubera gukanda udusabo...

Myugariro witwa Darnell Fisher w’ikipe ya Preston North End ari...
22 November 2020 Yasuwe: 2078 0

Umupolisi ufite uburanga budasanzwe yasezeye ku kazi kubera amafoto...

Umupolisi witwa Leanne Carr, w’ahitwa Lincolnshire mu Bwongereza wari...
21 November 2020 Yasuwe: 6304 0

Impyisi zakuye umugabo mu buriri bwe ziramurya ziramumara

Umugabo witwa Tendai Maseka w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka muri...
21 November 2020 Yasuwe: 4106 0

IFOTO Y’UMUNSI: Abanyeshuri bo mu ntara ya Bubanza bababaje benshi kubera...

Abantu benshi bakomeje kuvuga byinshi ku ishuri ryo mu ntara ya Bubanza...
19 November 2020 Yasuwe: 4408 0