skol
Kigali
startimes

Umugabo yishe abana be 3 nabi kubera ko abakiriya be bamutesheje umutwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 November 2020 Yasuwe: 6079

Umucuruzi wo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko yishe abana 2 b’abahungu abaciye umutwe muri Guma mu rugo kubera ko ngo abakiriya be bamutesheje umutwe.


Abana b’uyu mugabo 2 b’abahungu barimo uwitwa Nigish Nithiyakumar w’imyaka 3 n’undi w’amezi 19 witwa Pavinya Nithiyakumar basananzwe iwabo ahitwa Ilford mu burasirazuba bwa London bishwe baciwe imitwe.

Nyina w’aba bana witwa Nisa yari mu bwogero ubwo uyu mugabo yicaga aba bana muri Mata ndetse ngo uyu mugore niwe wahamagaye polisi.

Abaturanyi batabaye muri uru rugo nyuma yo kumva Nisa asakuza cyane ngo “muntabare”.

Uyu mugabo we Nadarajah Nithiyakumar w’imyaka 41 yahamwe n’icyaha cyo kwica aba bana be nyuma y’aho nyuma y’urupfu rwabo yasanganwe ibikomere by’icyuma.

Madamu Nisa yarize cyane nyuma yo kumenya ko umugabo bashakanye yamwiciye abana babiri.

Urukiko rwabwiwe ko bwana Nithiyakumar yataye umutwe nyuma yo gushwana n’abakiriya be.

Uyu mugabo yavuze ko yatekereje kwiyica abona ko bizagira ingaruka mbi ku bana be ahitamo kuba aribo yica.

Uyu mugabo yaciye amajosi aba bana be arangije nawe ashaka kwiyica yiteye icyuma ariko biramunanira.

Nithiyakumar yafunzwe kuwa 29 Mata uyu mwaka gusa kubera ko yari yikomerekeje yajyanwe kwa muganga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abana b’impanga bashyingiranwe ku myaka 5 ababyeyi babo bavuga ko mu bundi...

Abana 2 b’impanga bavuka mu muryango w’aba Budhiste bashyingiranywe ku myaka...
5 March 2021 Yasuwe: 4493 0

Wa mugabo wasenye inzu yubakiye umukunzi we wamwanze yahishuye akayabo...

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’epfo uheruka guca ibintu ku mbuga...
5 March 2021 Yasuwe: 6531 1

Umushoferi w’ikamyo yarokoye mu buryo butangaje umwana wahanutse kuri Etaje...

Umushoferi wo mu gihugu cya Vietnam witwa Nguyen Ngoc Manh w’imyaka 31...
4 March 2021 Yasuwe: 6111 0

RDC: Abaturage bavumbuye umusozi wuzuye zahabu barwanira kuzicukura...

Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo...
4 March 2021 Yasuwe: 6799 0

Umukobwa yahimbye ikinyoma ko atwite bamuteye inda akiri muto agenda...

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahimbye ikinyoma ko atwite maze...
3 March 2021 Yasuwe: 4968 0

Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma y’uko abakirisitu be barohamye mu ruzi...

Kuri iki cyumweru gishize, itariki ya 28 Gashyantare 2021, umupasiteri wa...
3 March 2021 Yasuwe: 4066 0