skol
fortebet

Nyagatare: Umugeni yanze gutahana n’umugabo we nyuma yo kurangiza imihango y’ubukwe

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugeni ukomoka mu karere ka Nyagatare yateye benshi urujijo nyuma y’aho yanze gutahana n’umugabo we barangije imihango yose y’ubukwe irimo gutwikurura no gusezerana ahita yurira mu modoka ya musaza we barataha

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utarigeze arara ku mugabo we wamukoye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2019,yavuze ko yanze kubana n’ uyu mugabo basezeranye kubera impamvu ze bwite.

Nk’ uko byatangaje na Kigali today, uyu mugabo wabenzwe yasabye ko yasubizwa amafaranga agera kuri miliyoni 5 yakoresheje mu bukwe arimo n’ inka ebyiri yatanze nk’ inkwano.

Uwari umusangwa mukuru witwa Kayumba Festo wasabwe uyu mukobwa akamutanga yavuze ko batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze ndetse kuri we icyhutirwa ari ukumenya impamvu yabikoze kurusha guhita basubiza inkwano.

Yagize ati “Byaradutungiye ntabwo twamenye impamvu zabyo. Twabyakiriye nk’ ikibazo kidasanzwe. Ntabwo nagusubiza ko twiteguye gusubiza inkwano tutaramenya n’ impamvu zabiteye. Impamvu ya mbere ni ugusobanukirwa impamvu z’ ibyabaye ntabwo rero natwe turazimenya”.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga uyu mugore yagiye ku mugabo asaba ko bamusubiza imyenda yari yahasize barayimwima ahubwoubuyobozi bumwandikisha ibaruwa yemeza ko yagiye ku mpamvu ze bwite ndetse ko n’ ikizaba ku buzima bwe kitazabazwa aho yashatse.

Hari amakuru avuga ko uyu mugore icyatumye yahukana ku munsi w’ ubukwe bwe ari uko yavumbuye ko uyu mugabo we afite umwana ndetse ngo yari yaramubwiye ko afite inzu batazakodesha.

Ibitekerezo

  • Ndumiwe kabisa.Niba aribyo koko,uyu muhungu niwe ufite ikosa rikomeye niba yaramubeshye ko afite inzu.Hiyongeraho ko yamuhishe ko afite umwana.Mwivuga ngo uyu mukobwa akunda ibintu.Kuki se umuhungu we yamubeshye ko afite inzu??? Ibi byambayeho.Mwene wacu yabeshye umukobwa ko akize.Abonye ko umukobwa yamuvumbuye,Ubukwe bwegereje,amubeshya ko ari ngewe uzishyura ibintu byose ubukwe buzatwara.Ubukwe bwaratashye ariko umukobwa aba ari gewe arakarira,kubera ko atabonye ibyo umuhungu yamwijeje.Nk’abakristu,tuge twirinda KUBESHYA.Ni icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tuge twumvira Imana yaturemye niba dushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka ushobora kuba utari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa