skol
fortebet

Umugeni yisubiyeho ku munsi w’ubukwe bwe ata umugabo we mu rusengero arahunga

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga haherutse kugaragara amashusho yatangaje benshi yerekanaga umugeni wahisemo kwisubiraho agahindura imitekerereze, yanga gusezerana n’umukunzi we maze arahunga amusize mu rusengero.

Sponsored Ad

Muri iyo videwo, amashusho agaragaza umugeni yambaye ikanzu ye y’ubukwe, yiruka avuza induru ko atagishishikajwe no gushyingiranwa n’umukunzi we.

Abatangabuhamya bari bahibereye bagerageje kuvugisha uyu mugeni kugira ngo bamenye neza impamvu yahise ahindura ibitekerezo ku munsi w’ubukwe bwe agahitamo gusiga umukunzi we mu rusengero, ariko imbaraga zose bakoresheje kugirango avuge byagaragaye ko zabaye impfabusa.

Uyu mudamu yagaragaye yiruka mu muhanda wari wuzuye abagenzi yambaye ikanzu ye yubukwe, mu gihe abantu bageragezaga kumubuza kugira icyo yakora cyose yarangiza akaza kwicuza.Ibi bikaba byabereye mugihugu cya Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa